Abaturage bo mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare baremeza ko abicanyi bishe abantu bane barimo n’umupolisi ku wa gatanu w’icyumweru gishize, gusa ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kugeza n’uyu munsi butaramenya neza iby’iryo yicwa ry’abo bantu, bukemeza ko buzi urupfu rw’umuntu umwe gusa, na ho ngo umupolisi yarakomeretse.

Ejo ku cyumweru tariki 17 Ugushyingo ubwo umwe mu bishwe yajyaga gushyingurwa

Ejo ku cyumweru tariki 17 Ugushyingo ubwo umwe mu bishwe yajyaga gushyingurwa

Amakuru yavuye ku muturage washyinguye umwe muri bane bishwe witwa Flavien, avuga ko umurambo w’uwari umushoferi w’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri nderabarezi (TTC) rya Matimba, Rutembesa Alphonse, yatowe mu muhanda yishwe urw’agashinyaguro.

Uyu muturage utashatse ko amazina ye atangazwa yose yavuze ko iyicwa ry’aba bantu bane ryabaye ku wa gatanu, mu bantu bapfuye hakaba harimo n’umupolisi w’igihu.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Matimba ariko bubera mu duce dutandukanye tw’umurenge. Umuturage twavuganye avuga ko imirambo ya banyakwigendera yapimiwe mu Bitaro bya Nyagatare, ibisubizo bikazahabwa Polisi.

Kugeza ubu ntituramenya niba abishwe hari isano bafitanye cyangwa niba ari ubwicanyi budafitanye isano

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Sabiti Fred, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yagize ati“Nzi ko hapfuye umuntu umwe gusa umupolisi arakomereka, reka nkurikirane menye neza ntabwoari ibintu byabereye ahantu icyarimwe.”

Akomeza avuga ko nta byinshi yatangaza ku bijyanye n’ubu bwicanyi kuko ngo iperereza rigikomeje hashakishwa ababigizemo uruhare n’amakuru yose ajyanye nabyo.

Kuri iki kibazo, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emile Byuma yadutangarije ko ntabwicanyi bw’abantu bane barimo n’umupolisi bwabaye mu Ntara y’Uburasirazuba.

Hantangimana Ange Eric
UMUSEKE.RW