Abagore barakangurirwa kugira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ iyabo
Mu nama rusange yateguwe n’Inama y’igihugu y’Abagore yamaze iminsi ibiri ikabera ahitwa Gashora mu Karere ka Bugesera, abagore basabwe kurushaho kwimakaza indangagaciro z’Ubunyarwanda bimakaza umuco wo gukunda igihugu n’Abanyarwanda.
Bamwe mu bari bahagarariye Inama y’igihugu y’abagore
Ibi abagore babisabwe ku munsi wa kabiri w’iyi nama yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti“Abagore tugire uruhare mu kubaka Ubunyarwanda”.
Mu kiganiro cyatanzwe na Madamu Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije wa Unity Club yasobanuye ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gukangurira Abanyarwanda kwimakaza Ubunyarwanda butavangura kandi burangwa n’ubushishozi.
Yagize ati” Gahunda ya Ndi Umunyarwanda izadufasha kumenya kudapfa kumiragura ibitrekerezo byose ahubwo tukabanza gutekereza mbere yo gushyira mu bikorwa.”
Yashimangiye ko igihugu cyagize Amateka mabi yatumye kigira isura mbi ariko ahamagarira abantu bose, by’umwihariko abagore,mu kugira uruhare mu kwiyambura iyo sura mbi igihugu cyambitswe n’Amateka cyaciyemo.
Ati “Iyi gahunda idufasha kumenya ko twakomeretse ariko tukareba imbere heza h’igihugu twigisha ubunyarwanda abana bacu bityo twiyubakira ejo heza”.
Depite Polisi Denis nawe yashimangiye ko amacakubiri ndetse n’ibindi bibazo byose byabaye mu Rwanda byatewe n’amateka mabi ariko ko Abanyarwanda bose bagomba kugira uruhare mu kubaka Ubunyarwanda buzira ivangura.
Yibukije ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igomba gufasha mu gusubiza amaso inyuma abantu bakareba urugendo rwakozwe kuva mu gihe cy’amacakubiri harebwa n’ibindi byakorwa ngo hubakwe Abanyarwanda bagendera ku ndangaciro z’Abanyarwanda.
Bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama hamwe n’abagabo bari baje kwifatanya nabo
Visi Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Uwimana Xaverine nawe yunze mu rya bagenzi be avuga ko Ndi umunyarwanda ari urugendo ukora ugakira kandi ugakiza n’abandi.
Yagize ati “‘Ndi Umunyarwanda’ ni urugendo ukora ugakira hanyuma ukajya gukiza n’abandi twamagana ibidutanya twimakaza ibiduhuza”.
Abitabiriye ibi biganiro bemeza ko abagore bafite uruhare runini mu gutuma iyi gahunda yumvwa n’Abanyarwanda bose.
Ndejeje Uwineza Marie Rose umwe mu bitabiriye ibi biganiro akaba na Visi Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore yavuze ko iyi gahunda baramutse bayigize iyabo bayicengeza no mu bana babo.
Ati “Twe abagore turamutse tugize iyi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ iyacu twayicengeza mu bana bacu ndetse no mu bagabo bacu bityo igakwira mu Banyarwanda bose.”
‘Ndi Umunyarwanda’ ni gahunda yatangijwe hagamijwe ko Abanyarwanda biyumvamo isano ibahuza bagaterwa ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW
none se polisi denis ni umugore ko ndeba ali we mugabo wenyine ulimo wasanga atali hermaphrodite
ikibazo si umugabo umwe, icyangombwa ni gahunda nziza kandi igamije byiza.
Ese ninde utayishima? jye ndumva ari ok, abagore ni abatera mahoro isi
ibatezeho byinshi. Gusa ubutegetsi butere iyo gahunda inkunga urebe ngo
u Rwanda rurahabwa imigisha irenze! Mukomere, imana ikunda ibyiza nk,ibyo.
Ndi umunyarwana wa vrai.