Lt. Mutabazi Joel na bagenzi be 14 bageze imbere y’Urukiko rwa Gisirikare mu mujyi wa Kigali, basomerwa ibyaha bikomeye bakurikiranyweho birimo icyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ariko urubanza rwasubitse kubera ko bamwe mu baregwa badafite abunganizi.

Abo ni 15 bareganywa na Lt Joel Mutabazi ibyaha bikomeye

Abo ni 15 bareganywa na Lt Joel Mutabazi ibyaha bikomeye

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo, mu myenda y’icyatsi kibisi imbere y’urukiko ruyobowe na Capt Charles Sumanyi, Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 14, bahaswe ibibazo bijyanye n’imyirondoro yabo mu gihe kitari gito, mbere yo gusobanurirwa ibyaha bakurikiranyweho.

Buri umwe mu bakurikiranwe yatanze imyirondoro ye imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Nyuma urukiko rwaje kubaza abaregwa niba bose baje biteguye kuburana mu rubanza rwa none rw’ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be bane baregwa ubufatanyacyaha bavuze ko batiteguye kuburana kubera ko bagishaka ababunganira mu mategeko.

Aba baburanyi kandi umwe kuri umwe yabazwaga niba ibyaha akekwaho yaba abyemera, maze bose babwira urukiko ko batabyemera.

Nyuma y’uko urukiko rugaragarije impungenge y’uko bataburana mu bihe bitandukanye kandi hari abashaka abunganizi, Umushinjacyaha Lt. Faustin Nzakamwita yavuze ko ubu ari uburenganzira ntayegayezwa ndetse butegwanywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ariko asaba ko bahita batanga igihe cya vuba bazabonera ababunganira.

Bamwe muri aba bane bavuze ko bazabona ababunganira mu mategeko mu gihe cya vuba maze Mutabazi avuga ko adafite ubushobozi bwo kuzahita abona umwunganira ku buryo yavuze ko nta gihe yatanga.

Gusa ngo nk’uko biteganywa hasobanuwe ko mu rubanza nk’uru ruhuriwemo n’abantu benshi bakekwaho ibyaha bisa, ubuyobozi bwa gereza bafungiyemo  buvugana n’urugaga rw’abavoka maze bakabaha ababunganira kugeza igihe ubushobozi buzabonekera.

Nyuma yo kubumva bose, urukiko rwasanze abenshi bahurije mu gihe cya nyuma y’iminsi cumi n’ibiri maze rwanzura ko rusubitse urubanza rw’ifunga n’ifungura ry’agateganyo, rukazasubukurwa tariki ya 25 Ugushyingo, 2013.

Lt. Mutabazi wari umwe mu ngabo z’igihugu RDF, umutwe ushinzwe kurinda Perezida yamenyekanye cyane ubwo yahungiraga mu gihugu cya Uganda nyuma akaza kugarurwa mu Rwanda leta imushinja ibyaha by’iterabwoba.

Uyu mugabo arareganywa na bagenzi be 14 biganjemo abasivile ibyaha bikomeye birimo n’icyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Source: Umuseke