Dore amwe mu matariki y’ingenzi mu mateka y’umutwe wa M23 :

Tariki 1 Mata 2012 : Abasirikare 300 bari mu cyahoze ari CNDP bariyegeranyije bakora umutwe wa M23.

Tariki 11 Mata 2012 : Perezida Joseph Kabila yahamagariye guta muri yombi Bosco Ntaganda wavugwaga ko ari we muyobozi w’uyu mutwe wa M23.

Tariki 29 Gicurasi 2012 : Agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe impunzi katangaje ko abaturage barenga ibihimbi 40 bavuye mu byabo abandi bagera kuri 98 bagwa mu ntambara yo mu karere ka Kivu.

Tariki 4 Kamena 2012 : Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ko abayobozi b’u Rwandabaha intwaro n’abasirikare Bosco Ntaganda, Umuryango w’ubumwe bw’I Burayi yatangaje inyandiko y’uko hari ubufasha buturuka hanze y’igihugu buhabwa M23.

Tariki 15 Kamena 2012 : Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kamaganye ibikorwa bya M23 kanatangaza ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ku bufasha buturuka mu bindi bihugu buhabwa uyu mutwe w’abarwanyi wa 23.

Tariki 27 Kamena 2012 : Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (GoE) kashyize ahagaragara raporo ishinja u Rwanda gufasha M23.

Tariki 6 Nyakanga 2012 : M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri hafi n’imbibi za Uganda zimwe mu ngabo za Leta ya Kongo zambuka umupaka zihungira muri Uganda, M23 yahise izana igitekerezo cy’ibiganiro hagati yayo na Guverinoma ya Kongo Kinshasa.

Tariki 8 Nyakanga 2012 : M23 yafashe umujyi wa Rutshuru uri mu birometero 70 hafi n’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru Goma.

Tariki 11 Nyakanga 2012 : M23 yatangaje ko iributere umujyi wa Goma niba ubwicanyi bwakorerwaga abakongomani bavuga ikinyarwanda budahagaze.

Tariki 15 Nyakanya 2012 : Perezida Kabila wa Kongo na Perezida Kagame w’u Rwanda bahuriye mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bemeranya gukorera hamwe na AU ko hashyirwaho ingabo zidafite aho zibogamiye zizajya zigenzura imipaka zikanahangana n’umutwe wa M23 ndetse n’uwa FDLR.

Tariki 16 Nyakanga 2012 : Akana k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kasohoye inyandiko yamagana abatera inkunga iyo ariyo yose ijyanye n’ibya gisirikare umutwe uwari wose urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Tariki 22 Nyakanga 2012 : Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga ya gisirikare ingana n’amadorari ibihumbi 200 zageneraga u Rwanda kubera ko rwaregwaga kuba inyuma ya M23.

Tariki 26 Nyakanga 2012 : Ubuhorandi, ubwongereza, Bank Nyafurika itsura amajyambere nabo bakurikiyeho mu guhagarika inkunga bageneraga u Rwanda ingana na miliyoni 70.5 z’ amadolari yose hamwe.

Tariki 27 Nyakanga 2012 : Agashami k’umuryango w’abibumbye gashinjwe impunzi katangaje ko abakongomani barenga 470 000 bamaze guhunga bava mu gihugu cyabo kuva mu kwezi kwa Mata.

Tariki 29 Kanama 2012 : U Rwanda rwatangaje ko rutemera ibirego ruregwa gufasha M23 runasaba akana k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kwerekana uburya kakoresheje mu bushakashatsi bwako.

Tariki 6 Nzeri 2012 : Ubwongereza bwahagaritse kimwe cya kabiri cy’inkunga bwageneraga u Rwanda.

Tariki 8 Nzeri 2012 : Abakuru b’ibihugu byo mu karere bahuriye I Kampala bahamagarira imbande zombie guhagarika imirwano, bashyiraho ingabo zidafite aho zibogamiye ku mipaka y’uRwanda na Kongo n’uburyo bwo kuzigenzura.

Tariki 11 Nzeri 2012 : Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ko M23 irimo gukora ibyaha by’intambara unahamagarira u Rwanda guhagarika imfashanyo ruha M23 cyangwa rugafatirwa ibihano.

Tariki 27 Nzeri 2012 : Umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-Moon yemeje inama y’umuryango mu burasirazuba bwa Kongo yiga ku ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibogamiye zizafatanya na Monusco.

Tariki 17 Ukwakira 2012 : Itsinda ry’impuguke za Onu zasohoye raporo nshya kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, iyi raporo ishinja Gen James Kabarebe, Minisitiri w’ingabo z’ u Rwanda kuba aha M23 umurongo ngenderwaho cyangwa se amabwiriza, iyi raporo kandi yashinjaga Uganda gufasha M23 ariko u Rwanda na Uganda bagahakana ibyo birego.

Tariki 18 Ukwakira 2012 : U Rwanda rwatorewe kujya mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’abibumbye.

Tariki 13 Ugushyingo 2012 : Uganda yafunze imipaka wayo uyihuza n’agace ka Bunagana mu rwego rwo guca intege ingufu z’ubukungu bwa M23.

Tariki 14 Ugushyingo 2012 : Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizafatira ibihano Sultani Makenga, umuyobozi wa M23, uwo munsi ni nabwo ONU yamushyize ku rutonde rw’abo igomba gukurikirana ikabafatira ibihano.

Tariki 20 Ugushyingo 2012 : M23 yafashe umujyi wa Goma, akanama k’umutekano ka ONU kafatiye abayobozi ba M23 ibyemezo bikakaye kanasaba ko inkunga zituruka mu bihugu byo hanze zahagarara, ni nabwo kandi Perezida wa Kongo Joseph Kabila, yahise atumiza inama yihutirwa ngo aganire na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Museveni Yoweri Kaguta wa Uganda.

Tariki 21 Ugushyingo 2012 : Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’abibumbye ryasohoye raporo yanyuma y’umwaka kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Tariki 26 Ugushyingo 2012 : Abayobozi b’ibihugu byo mu karere k’ ibiyaga bigari bategetse M23 ko yasubira inyuma nibuze mu birometero 20 n’umujyi wa Goma, banasaba Guverinoma ya Kongo ko yaganira na M23 hanyuma bagakemura ikibazo.

Tariki 1 Ukuboza 2012 : M23 yavuye mu mujyi wa Goma yari yarafashe tariki 20 Ugushyingo.

Tariki 9 Ukuboza 2012 : Ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa nibwo byatangiye I Kampala muri Uganda.

Tariki 28 Gashyantare 2013 : M23 yacitsemo ibice bibiri kimwe cyo ku ruhande rwa Sultani Makenga ikindiari icya Bishop Jean Marie Runiga, baje no kutumvikana ndetse baranarwana Runiga aratsindwa ahungira mu Rwanda hamwe na bamwe mu barwanyi be. Igice cyari gisigaye ishami rya politiki ryahawe Bertrand Bisimwa nk’umuyobozi naho Sultan Makenga ayobora ishami rya gisirikare.

Tariki 18 Werurwe 2013 : Gen. Bosco Ntaganda yishyize mu maboko y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.

Tariki 28 Werurwe 2013 : Umuryango w’abibumbye wemeje ishyirwaho rya Brigade d’Intervention mu mwanya w’ingabo zidafite aho zibogamiye ngo irwanye imitwe yose yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa Kongo.

Tariki 30 Nyakanga 2013 : Brigade d’Intervention yahaye amasha 48 yo kuba yashyize intwaro hasi kandi ikava hafi n’umujyi wa Goma.

Tariki 28 Kanama 2013 : Brigade d’intervention ku nshuro ya mbere yarashe kuri M23.

Tariki 25 Ukwakira 2013 : Brigade d’intervention ifatanyije n’igisirikare cya Kongo batangiye kurasa bikomeye kuri M23 banayikura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Tariki ya 30 Ukwakira 2013 :M23 yirukanywe muri Bunagana ari nako gace ka nyuma yari isigaranye, Bertrand Bisimwa aherekejwe n’imodoka ebyiri za convoi hamwe na bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bambuka berekeza muri Uganda mu gihe igice bari bahanganye cyari inyuma ye ho ibirometero bitanu gusa.

Tariki 5 Ugushyingo 2013 : M23 yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo bya gisirikare ngo ikaba irangamiye igisubizo kizava mu biganiro hagati yayo na Leta Kinshasa.

Source : Umuryango