Uyu munsi tariki 11/11/2013 Uwitwa Nsabimana yozefu uregwa kuba yarashatse kwivugana Capt Rutagengwa Emile yongeye kwitaba urukiko rwa Pretoria muli Africa yepfo aho aregwa icyaha cyo gushaka kwica.
icyagaragaye mu rukiko nuko uwarushinzwe gusemura mu rulimi rwi Kinyarwanda witwa Mwiseneza Vedaste yasabwe nurukiko kudasemura urwo rubanza kuko acyekwaho kuba akorana na Maneko wa Embassade witwa Didier Rutembesa mu bikorwa byu rugomo no gushaka kwivugana abatavuga rumwe na leta ya Kigali.

Uregwa Nsabimana Yozefu yatangaje abari mu rukiko ubwo yasabaga urukiko guhindura umuburanira akanahahabwa ni gihe cyo kwitegura kuko kugeza ubu amikoro akiri macye.

Inkuru ituruka ku muntu ukorera Embassade yu Rwanda muli Afrika yepfo yadutangarije ko
Leta ya Kigali yanze kurekura ayo Mafaranga yo kumuburanira kubera ko akazi yatumwe ko
Kwivugana Rutagengwa Emile kamunaniye kandi akagakoresha ubuswa. Ariko akaba agifite
Ikizere cyu ushinzwe iyo mirimu yoguhiga abatavuga rumwe na leta muli Embassade yu rwanda muli Afrika yepfo witwa Didier Rutembesa,
wamwijeje ko azakora ibishoboka byose akamufasha kubona ayo Mafaranga yo kiwishyura umuburanira.

Urubanza rukaba rwarangiye rusubitswe uregwa akaba azitaba urukiko  tariki ya 19/11/2013