inkuru dukesha igihe

Bamwe mu bahinzi bakora mu mirima y’ibisheke y’uruganda rw’isukari rwa Kabuye, barasaba inzego zibifitiye ubushobozi kubakorera ubuvugizi bakava ku mushahara w’amafaranga 700 y’u Rwanda, bavuga ko utakijyanye n’ubuzima bw’iki gihe, kuko bo ngo kugeza magingo aya badafite ubushobozi bwo kwikorera ubuvugizi.

Aba bahinzi bavuga ko bageze mu ruganda bahembwa amafaranga 700, none nyuma y’imyaka isaga irindwi kuri bamwe, umushahara ntiwiyongera.

Kuva mu museso kugeza i saa munani baba bahingiye 700 gusa

Aya mafaranga 700 bahembwa kuva saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo kugeza saa munani z’amanywa, bavuga ko muri iki gihe ntacyo akibafasha kuko atanabasha kugura ikiro cy’ibishyimbo, ubu kigeze ku mafaranga 800 y’u Rwanda.

Aya mafaranga kandi, uretse n’ikiro kimwe cy’ibishyimbo atabasha kuba yabagurira, n’ikiro kimwe cy’isukari henshi ntiyabasha kukigura, aho bitahita bihwaniramo, ubwo ni nk’aho bakorera hafi ikiro kimwe cy’isukari ku munsi.

Aba bakozi b’uruganda rw’isukari rwa “Kabuye Sugar Works” batagira ubwishingizi cyangwa ibikoresho bibarinda mu kazi kabo, bavuga ko impamvu ikibazo cyabo kitumvikana, ari uko mu myaka bamaze bakorera uru ruganda batari babona umukoresha mukuru wabo, ngo bamubwire ibibazo bafite, ahubwo bumva ngo bakorera “umuhinde” kandi nta muntu muri bo umuzi cyangwa uramuca iryera.

Aba bakozi bavuga ko ntacyo bakwirirwa babwira abakoresha babo ba buri munsi, kuko nabo ngabo babakoresha bubyizi, nta numwe muri bon go urabona uwo mukoresha mukuru bita “umuhinde”.

Mbonigaba Ladislas, umwe muri aba bahinzi b’uruganda, avuga ko aya mafaranga 700 n’ubwo ari make, kera bagitangira kuyahembwa, yamufashaga kubaho, gusa ngo muri iki gihe ntakimufasha kubona ifunguro nibura ry’inshuro imwe ku munsi.

Yagize ati : “Uku ni ukuturangarana bikabije rwose. Ubu se uretse kubura uko tugira koko urabona amafaranga 700 muri iki gihe yakumarira iki ? Amafaranga atanashobora kugura ikiro cy’ibishyimbo basingo mbirumange nduzi ko kubona uburisho ari inzozi.”

Mbonigaba yemeza ko kuza ku kazi ari ukwanga kwirirwa yicaye, agahitamo kuza guta umwanya mu murima.

Uretse n’ikibazo cy’umushahara udahwitse, aba bahinzi bavuga ko kuba bahinga mu gishanga kirimo amazi kandi nta buryo bwo kwirinda, usanga bakunze kurwaragurika, kandi urwaye ngo akaba atitabwaho n’uruganda.

Twavuganye n’umwe mu bakoresha ba buri munsi muri iyi mirima (Gapita) w’aba bahinzi, utifuje gutangaza amazina ye, atubwira ko ikibazo cyabo cyamye kivugwa mu nama z’abayobozi, gusa ngo uretse kuvuga ko kigiye gukurikiranwa nta muti wihariye cyari cyabona.

Uyu muyobozi w’ishantiyo kandi yabwiye IGIHE ko uretse n’abahinzi, ngo nabo bari mu nzego z’ubuyobozi bw’uruganda batazi umukoresha mukuru. Bityo akavuga ko ari yo mpamvu ibibazo by’abakozi bidakemuka.

Icyakora uyu mukoresha yagize ati : “Aba bakozi bashatse batuza bagakora akazi batinuba kuko ntacyo byahinduraho. Uwumva atabishoboye yakwitahira kuko natwe turabizi ko ari nko gukorera ubuntu, ariko ubuze uko agira agwa neza”.

Gapita yakomeje avuga ko ubusanzwe, aba bahinzi bakagombye kuba barongerewe umushahara na cyane ko igiciro cy’isukari cyo kimaze kwiyongera inshuro zirenga ebyiri mu myaka irindwi ishize.

Ubusanzwe igihembo cy’umuhinzi gitandukana bitewe n’ahantu ubuhinzi bukorerwa. Gusa muri rusange kuri ubu mu Rwanda, umuhinzi arabarirwa amafaranga ari hagati ya 1000 na 3000 ku mubyizi, henshi mu Rwanda.

Ayo bakorera ntabagurira n’ikiro kimwe cy’ibishyimbo, kandi n’icy’isukari aho bidahwaniyemo ntiyabasha kukibagurira

Ngo n’amaburakindi ariko nyine nta kundi guhitamo bafite kuko batakwicara mu rugo

Bariyakiriye kandi kuva badafite indi mikoro bakora nk’abakorea ubuntu

fabricefils@igihe.com