Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe: Abaturage bo mu mudugudu w’Amahoro akagari ka Rwampala, umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro barijujutira umuyobozi w’umudugudu Koreramungu Clothilde bakunda kwita Mama Muhoza ubarembeje abaka amafaranga adasobanutse yitwaje intebe y’ubuyobozi.

Bamwe mu bavuganye na IGIHE bemeza ko yishyuza amwe mu mazu yo mu gishanga yirukanwemo abayakodeshaga aturiye ku manegeka, amafaranga y’ikirenga agera kuri 250 ku ivomero ryubatswe n’abaturage n’amafanga 1,000 y’umutekano kuri bamwe atagira inyemezabwishyu (Recu).

Abaturage bavuga ko hashize amezi abiri abakodeshaga mu mazu yubutswe mu gishanga (high risk zone) birukanwemo kuko yubatse hejuru y’amazi ayasenya ubutitsa, ariko Koreramungu we yashyizemo “abapangayi” mu mazu agera kuri atanu bituma n’abandi birukanye abo bakodeshaga babagarura babonye urwo rugero rw’umuyobozi.

Umwe mu baturage yagize ati “Maze ukwezi kumwe nishyuye Koreramungu amafaranga y’u Rwanda 10,000 ku nzu yanshyizemo ifite nyirayo utakihatuye, gusa sinkeka ko yamushyikirije aya namuhaye kuko we atanazi ko nyituyemo.”

Umwe mu bagaruye abakodesha mu mazu ye (abapangayi) mu gihe bategereje kwimurwa yagize ati “Nkimara kubona umuyobozi w’umudugudu agaruye abakodesha mu mazu atari n’aye nahise nzana abanjye ntiyakoma.”

Abaturage bongeraho ko biyubakiye ivomero bafashe amazi y’isoko ndetse bakanemeranya kujya bishyura amafaranga y’u Rwanda 20, Koreramungu we akaba yishyuza 20, 100, 150 na 250 bitewe n’uko amazi yabuze ku mavomero, akanishyuza amafaranga y’umutekano atagira inyemezabwishyu (Recu) mu gihe hari ababishinzwe yavangiye mu kazi.

Koreramungu ahakana ibyo byose agira ati “Ibyo ni ibinyoma kuko abo natuje mu nzu ni babiri bari batagira aho gutura harimo na musaza wanjye urwaye bose barabizi. Kwishyuza ikirenga ku mazi no kwishyuza umutekano byose ni ibinyoma gusa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwampala, Ngamije Jean Marie, avuga ko ikibazo bari bakizi kikaba cyarajyanwe muri njyanama ari ukwishyuza ikirenga ku mazi.

Ngamije yagize ati “Ibyo twari tuzi ni uko abaturage badutakambiye bavuga iki kibazo cyo kwishuza amazi y’isoko amafaranga y’ikirenga, ubu birakurikiranwa na njyanama y’Akagari. Tugiye gukurikirana n’ibindi tumenye ko ari byo kuko ryaba ari ikosa rikabije.”

Imwe mu mazu ivugwa ko Koreramungu yishyuza

Ivomero rivugwa ko Koreramungu yishyuzaho amafaranga menshi uko yishakiye

Inzu zirukanwemo abakodesha zisigaramo ba nyirazo kuko zigenda zisenywa n’amazi kuko zubatswe mu gishanga

Aya mazu abaturage bayatuyemo by’agateganyo ariko agenda yisenya uko bukeye n’uko bwije