Ibitaramo bya “Halloween” byahawe akato mu Rwanda
Minisiteri ya Siporo n’umuco y’u Rwanda, yasohoye itangazo ritegeka abantu bari bateguye ibitaramo n’ibindi bikorwa byose biri mu rwego rwo kwizihiza Halloween mu Rwanda guhita barekera aho kuko binyuranyije n’umuco w’u Rwanda.
Ubusanzwe Halloween ifatwa na bamwe mu bakirisitu nk’umunsi wa Gipagani wizihizwaho abazimu, ikunze kwizihizwa cyane cyane mu bihugu bya Amerika na Canada ndetse n’uburayi.
Abawusobanukiwe neza bavuga ko ari umunsi wo kwibuka abapfuye bose ugereranywa n’umunsi w’abatagatifu bose mu myizerere ya gikirisitu gatorika.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara risinyweho na Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali, riteye ku buryo bukurikira :
“Minisiteri ya Siporo n’Umuco iramenyesha abantu bose, baba abantu ku giti cyabo, Resitora, utubari, Amahoteri n’abandi bose bateguye igitaramo cyibuka abapfuye cyitwa “Halloween Party” ko bagomba guhagarika ibyo bitaramo kuko binyuranije n’Umuco Nyarwanda ndetse bikaba bigaragara ko ntaruhushya rwatswe mbere kugira ngo abo bantu babe bagirwa n’Inama ku buryo ibikorwa byabo babitegura. “
“Minisiteri ya Siporo n’Umuco irashishikariza abanyarwanda gukomeza gusigasira no guhesha agaciro Umuco wacu w’Abanyarwanda.”
Kanda hano urebe inkuru ya bamwe mu bari bagerageje gutegura iyizihizwa ry’uyu munsi mu Rwanda.