Matimba : Haravugwa inyungu y’umurengera ku mpapuro zandikwaho kubera urumogi
Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, murenge wa Rwezamenyo, akagali ka Rwezamenyo I, ahitwa i Matimba, abaturage bavuga ko impapuro zandikiranwaho “Feuille de lettre” zazamuwe ibiciro n’abacuruzi bahakorera kubera ko zunguka cyane mu gihe zigurwa cyane n’abanywarumogi bazikoresha baruzingazingiramo ngo bakore amasigara yarwo.
Kugeza ubu urupapuro rumwe ruri kugurishwa hagati y’amafaranga 200 na 300 y’u Rwanda mu gihe mu kwezi kumwe gushize rwaguraga amafaranga 100 cyangwa 50 gusa.
Abaturage batuye i Matimba bavuga ko abacuruzi babigirizaho nkana kubera ko izo mpapuro zikundwa cyane n’abazikoresha mu rumogi kurusha abazigura bagiye kwandikirana.
Uwamahoro Clementine uri mu kigero cy’imyaka 26, yabwiye IGIHE ko “ibi biciro aba bacuruzi bari gushyiraho bitandukanye cyane n’ibyo mu tundi duce tutarangwamo abanywatabi benshi.”
Gashayija Kevin w’imyaka 40, utuye hafi y’umuhanda w’ahitwa kwa Mutwe, yabwiye IGIHE ko abacuruzi benshi bahacururiza bamaze gukizwa n’izo mpapuro ari nayo mpamvu bazigurisha uko bishakiye bikabaha inyungu z’umurengera.
Nubwo aba baturage bavuga ko bahendwa impapuro kubera ko abacuruzi baba bashaka kuzigurisha ku banywarumogi baca menshi, abacuruzi bo bavuga ko bazamuye ibiciro kubera ko nazo zabuze zikanahenda.
Mutarambirwa, umwe mu bacururiza imatimba yabwiye IGIHE ati : “Impamvu twurije ibiciro by’izi mpapuro zandikiranwaho, ni uko zabuze cyane kuko mbere ipaki twayiranguraga amafaranga ibihumbi bitanu, ariko ubu tuyirangura hagati y’ibihumbi 10 na 12.”
IGIHE yagiye kubaza mu maduka impapuro zirangurirwamo, ahenshi twasanze abaranguza batakizicuruza. Iduka rimwe twazisanzemo, batubwiye ko ipaki irimo impapuro 500 (lame de papier) bayiranguza amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda. Ibi binyuranye n’iby’abo bacuruzi bavuga ko bayirangura hejuru y’amafaranga ibihumbi 10.
Nyuma y’uku kunyuranya, dukurikije uko twasanze ipaki y’impapuro 500 irangura mu iduka, umucuruzi wayiranguye ibihumbi 5000, agacuruza urupapuro rumwe ku mafaranga y’u Rwanda 200, bivuze ko iyo paki yose ayigurisha ibihumbi 100. Ubwo aba yabonye inyungu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 95.
Umucuruzi ugurisha urupapuro ku mafaranga 300, arangiza ipaki irimo impapuro 500, yungutse ibihumbi 145, iyo yayiranguye amafaranga 5000 y’u Rwanda.
Nyamara abacuruza izi mpapuro ku biciro byo hasi, bagurisha urupapuro rumwe ku mafaranga 50. Bishaka kuvuga ko ku ipaki irimo impapuro 500, bunguka amafaranga ibihumbi 20.
Kubera inyungu y’umurengera kandi ivugwa ko abo bacuruzi baba bakurikiye mu guhenda impapuro, bigeze n’aho urupapuro rusigaye rugurishwa mu duce kuko ngo ari nabyo bitanga inyungu kurusha kugurisha urupapuro rwuzuye.