Amakuru aturuka mu banyarwanda biganye na Jack Nziza yemeza ko kuva mu bwana bwe , yari umuswa cyane, kuburyo badatangajwe no kuba ameze uko ari uyu munsi! Bagira bati kuva cyera yakundaga kwigunga ndetse ntabwo yabashaga kwegera abandi banyeshuli ngo baganire ku masomo, bati ntabwo yakundaga siporo ahubwo yakundaga gushaka aho agura kamaramasente. Bati yari umuntu udakunda gusabana kuburyo iyo abandi bana bamusagaliraga yahitaga alira.
Gen Jack Nziza yize amashuli abanza iwabo za Gisoro mu buzima bugoranye yiga cyane.

Gen NzizaNguwo Jack Nziza yananiwe gusoma ibyo yariyandikiwe kuvuga.

N’ubwo bwose iwabo bari abanya Uganda, ntibyababujije kuba bari abakene kimwe nkatwe twese twavukiye mu mahanga twarahunze leta zaliho icyo gihe mu Rwanda.

Yaje kwiga ahitwa Masaka ari n’aho yiganye na bagenzi be baje kuba abayobozi mu ngabo nka ba Rutatina na Zigira. Uyu Zigira yaje kuvuga ko Jack Nziza yari umuswa utagreranywa mu gihe biganaga, bimuviramo kwangwa cyane na nyir’ubwite, bigeza n’aho akurwa mu ngabo ejo bundi. Zigira yabwiye abandi basilikare ko Gen Nziza yize segondare imyaka 12 mugihe abandi bayiga 6, kuko umwaka wa gatandatu yawize imyaka i6. Shema ubungubu ukorera muri polisi, yagize ati “usibye Segondare y’i Masaka ho muri Uganda, Nziza yize muri College y’ahitwa Teso aho yiganye n’uwitwa Elisa Kabera uri muri polisi y’igihuka akaba yaranakoze muri Interpool y’i Nairobi, nawe uhuriza nabagenzi kukintu cy’ubuswa bwa Nziza, Kabera yahoze akorera I Nairobi muri interpool. Byaragaragaye ko hafi y’abantu bose biganye na Nziza uwo atabashije kwicisha yamwirukanishije mu gihugu, ibyo bikaba biterwa n’uko bamuzi kandi bamusuzugura kubera ubuswa bwinshi bamuziho , yarangiza akabukomatanya n’ubuhemu budasanzwe

Twababajije impamvu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame amwizera, umwe mu basabye ko izina rye ritajya ahagaragara yagize ati. ” Kagame ubwe yize kimwe na Nziza kandi bahuje ubugome ninayo mpamvu amwizera.” Uwitwa Tito Migabo ubungubu uri Canada nawe wameneshejwe na Jack Nziza abifashijwemo na Musoni James, akaba yarahoze ari director general wa Rwanda Bureau of Standards, twavuganye na we atubwira ko akenshi Jack Nziza akunze kwibasira abo biganye kugira ngo be kuvuga inenge ze nyinshi harimo n’iyo yo kuba umuswa butwi!! Yarakomeje ati erega Jack Nziza nta kuntu bitamutera ipfunwe kubana abo biganye barangiza kaminuza bakagaruka bakamwigisha aho yasibiye gatandatu! .

Muribuka ko mu Rwanda intambara irangiye, abasilikari bagaragaje ubushake bwo kwiga muri kaminuza binjiyemo bariga, nta mananiza ya za diplomes za segonderi bashyizweho, ari uyisanganywe, ari utayifite bose bize uko bashatse. Uko niko byagendeke Jack Nziza ubwo inyeshyamba za Museveni zari zimaze gufata Uganda. Yinjiye muri kaminuza ya Makerere nta diplome atanze kuko yari yoherejwe na Kagame wagira ngo akomeze amunekere nk’uko yabimukoreshaga mbere. Kuva uwo munsi kugeza ahavuye, amasomo yagizemo icya kabiri ntarenga icya kabiri k’intoki z’ikiganza ke kmwe!

KazuraSi muri ayo mashuri asanzwe gusa Jack Nziza yashoboye kugaragaza ubuswa bwe kamere, kuko ubwo yerekezaga mu mahugurwa ya gisilikare muri Zambia ajyanyeyo na  Gen Bosco Kazora, yahasize umugani! Bahahuriye ari abasilikare ijana (100) baturuka mu bihugu icumi bitandukanye, amahugurwa arangira Bosco ari mu icumi ba mbe naho Nziza aba (ikirizo) uwa nyuma!!. Amakuru dukesha bagenzi ba Nziza banganya icyubahiro mu ngabo badutangarije ko yatahanye impamyabushobozi yitwa attendance ku buryo ntanota yabonye narimwe! Rapport yoherejwe n’ishuli mu Rwanda ngo yumije abayobozi b’ingabo b’icyo gihe. Recommendations zaje kuri iyo rapport zavugaga ko atemerewe kuyobora abandi basilikare, ndetse ko niba bibaye ngombwa ko ajya mu buyobozi, igihe cyose yagira umuntu yungiriza!!

kabarebeNgo akabi gasekwa nk’akeza, iyo rapport yaje guhinduka urwenya mu gisilikare ku buryo Gen Kabarebe iyo yabaga avugana n’ingabo zigiye mu butumwa cyangwa kwiga hanze yatangaga urugero kuri Gen Jack Nziza ko abagiye kwiga bagomba kutagarukana rapport nk’iya Jack Nziza. Uko kuri gushirira mu biganiro kwamuteranije na Jack Nziza bituma agarageza kumuteranya na Nyakubahwa Paul Kagame ariko birananirana . Ngo ubuze inda yica umugi, Jack Nziza yahise afata icyemezo cyo guhora abuza amahoro muramu wa Kabarebe Mudenge kugeza naho amukuriye mu gisilikare nyuma y’ gifungo kirekire.

Ngaho nguko, nguwo Gen Jack Nziza uvuga rikijyana akaba afite ububasha buruta n’ubwa Gen Nyamvumba uyoboye ingabo z’u Rwanda, ugombera kumubaza icyo gukora aho yakamuhaye icyo gukora!! Nguwo Jack Nziza ugomba gucunga igihe Kabarebe agerera , anavira ku kazi kuko ari Inspector w’uwitwa umusirikare wese mu Rwanda.
Benshi mu ngabo bemeza ko iyo Jack Nziza akubwiye icyo gukora ari nko kukibwirwa na Kagame ubwo bwite , abenshi bakamubona nka number 2 mu gihugu kandi ariwe number One mu buswa n’ubucucu mu buyobozi! Ngo icyo azi gusa, ni ugutanga abo yanga, no gupanga abagomba kumena amaraso yinzirakarengane z’abana b’u Rwanda