Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yemeje ko guhera taliki ya mbere Ugushyingo (1/11/2013) igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyahindutse.

fuel

 

Igiciro fatizo cya Essance na Mazutu kikaba cyashyizwe ku mafaranga 1030 kuri Litiro.

Igiciro cya Mazutu na Essance cyari ku mafaranga 1000 Frw.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba Francois, yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga aho byiyongereyeho 6% uhereye muri Nyakanga 2013.

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyaherukaga guhinduka taliki ya 18 Kamena 2013 aho cyashyizwe ku mafaranga 1000 kivuye ku mafaranga 1050 kuri Litiro.

Ubu bibaye inshuro ya kane ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byiyongera muri uyu mwaka wa 2013. Muri Mutarama byashyizwe ku mafaranga 1000, muri Werurwe bishyirwa ku mafaranga 1050, muri Kamena bishyirwa ku mafaranga 1000 none ubu cyashyizwe ku mafaranga 1030.

Izamuka ryibiciro  bya essence na mazutu abahanga baremeza ko byatewe nifatwa rya karere ka Congo kegereye U rwanda kali kamaze igihe karayogojwe nu Rwanda mubucuruzi, bati ntabwo ari mazutu na essence gusa ahubwo nibindi bintu biraza guhenda cyane kuko economy yigihugu yose yahungabanye.

Source : Izuba Rirashe