Ibi bihugu uko ari bitandatu, uvanyemo Congo Kinshasa, ibindi bihuriye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Uyu munsi ariko ntibyoroshye kwemeza ko uyu muryango ugifite icyerekezo cya batanu kuko Tanzania n’u Burundi bivuga ko byashyizwe ku ruhande, ibinndi bikavuga ko ari ukugenda buhoro kwabyo mu mishinga rusange. Ubu Tanzania n’u Burundi amakuru mashya ni uko bari kwiyegereza Congo Kinshasa ngo nabo bahuze imigambi.

Icyari EAC hafi gucikamo kabiri

Icyari EAC hafi gucikamo kabiri

Ibinyamakuru bisohoka muri Tanzania ku munsi w’ejo n’uyu munsi tariki ya 31 Ukwakira, byanditse ko ‘Igihugu cya Tanazania kitazemera imyanzuro izafatwa na Kenya, Uganda n’u Rwanda “Coalition of the Willing”’.

Samuel Sitta Ministre w’ibijyanye na East Africa muri Tanzania kuwa gatatu tariki 30 Ukwakira yatangarije i Dodoma ko Tanzania ifite “Plan B” (Kucyo Tanzania ibonamo ikibazo cyo gushyirwa ku ruhande).

Yagize ati “Mu bukungu, ni nabyo byiza gukorana na Congo kuko ifite uburyo bwinshi cyane mu bukungu kurusha ibindi bihugu mu karere.

Amagambo y’uyu mugabo ndetse no kwikoma ibihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda, bisa naho Tanzania ishaka gukora urundi rukuta uzaba irimo na Congo n’Uburundi ruhanganye n’abasigaye mu karere.

Samuel Sitta yagize kandi ati ” Ikibazo dufite ubu ni uko umuhanda uduhuza na Goma uca mu Rwanda. Ariko tuzubaka inzira ya Gari ya Moshi iva Uvinza ikagera Msongati kugirango duhure cyane na DRCongo.

Ikizabahuza n’u Burundi cyane ngo ni uko abacuruzi b’iki gihugu bazajya bakoresha cyane kandi biboroheye icyambu cya Dar es Salaam kurusha uko bakoresha icya Mombasa (Kenya)

Xinua News y’abashinwa yatangaje ko Tanzania ishaka gukora ihuriro na Congo n’u Burundi kugirango rimere nk’irihanganye n’ibihugu bya Uganda, Rwanda na Kenya nabyo byishyize hamwe ubu.

Bamwe mu badepite ba Tanzania bo ngo baba baramaze gusaba ko Tanzania yaba ivuye mu muryango wa East African Community bitewe n’uko kubona ko bashyizwe ku ruhande nubwo bashinjwa kugenda buhoro mu mishinga rusange y’iterambere.

Abakurikirana imibanire y’ibihugu bavuga ko Uganda, Kenya n’u Rwanda ubu ngo biri kumvikana neza gushyirahamwe mu bijyanye no kwihutisha ubucuruzi, urujya n’uruza ntakumirwa rw’abatuye ibi bihugu n’imishinga minini ihuriweho ku nyungu z’ibi bihugu.

Kugera aha ngo bishobora kuba urugendo rurerure hagati ya Congo Kinshasa, Tanzania na Burundi kuko ngo intambwe yo kugera ku mwumvikano ariyo ikunda kugorana kuko ahanini ngo mu mibanire y’ibihugu nta bucuti bubamo habamo kureba inyungu za buri kimwe.

Congo Kinshasa ikaba ngo ari igihugu gihora cyumva ko ubwacyo kihagije kandi ushaka kukiyegereza wese aba ashaka kugira inyungu nini akibyazamo kurusha icyo cyamukuramo kuko ngo ubusanzwe ntacyo iki gihugu cyaba kinabuze ubwacyo.

Kwiyegeranya kw’u Rwanda, Kenya na Uganda ngo bimaze gushimwa na Sudan y’Epfo nayo ishaka kwinjira mu mishinga ibi bihugu bifite hamwe. Nubwo iki gihugu ubu cyasabye ko nacyo cyakwakirwa mu muryango wa East African Community.

Iyi East African Community ariko ibyayo ubu bisa n’ibiri mu kwibazwaho na benshi nyuma y’uko haje uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu biyigize, ushingiye ku kuba Tanzania ivuga ko yashyizwe ku ruhande abandi bakayishinja kugenda biguru ntege mu mishinga rusange y’iterambere.

Hari amakuru kandi yemeza ko ibihugu by’amahanga ya kure byaba biri inyuma y’ubwumvikane bucye muri EAC hagamijwe kuyisenya kuko ngo muri gahunda no mu kuvuga rumwe ibi bihugu byari byiyemeje byari kuvamo ikintu gikomeye muri Africa.

Aha bagashingira ku mwuka wo kwigobotora inkunga z’amahanga ibi bihugu byariho bizamura, mu gihe nyamara ngo izi nkunga arizo zituma ayo mahanga akomeye akomeza gufata mu ntoki Africa.

Congo Kinshasa, igihugu kiri mu bikungahaye mu mutungo ka mere bya mbere ku Isi, kikaba kugirango kibeho gitegereza igice kirenga 55% by’inkunga y’amahanga ku ngengo y’imari yacyo, kikabasha gukomeza gukurikiranwa mu ntoki z’ibikomeye.

Uku gushaka kwigobotora icyo bamwe bita “Neo-Colonialism” kwaba ariko ngo kuri inyuma yo gushaka gusenya ishyirahamwe nka East African Community rifite icyo cyerekezo cyo kwigobotora ubwo bukoroni bushya bumaze imyaka myinshi.