eac-member-states

Nyuma y’aho Perezida Kagame w’u Rwanda akomanyirijwe n’amahanga ba muhora gusahura Congo no guhora arema imitwe y’inyeshyamba zo gutera zi kamufasha gusahura icyo gihugu; yakomeje gucudika na ba perezida bagenzi be batandukanye b’ibihugu bihana imbibe nu Rwanda, n’ubwo ubucuti bwe butamara kabili dore ko yaje gukozanyaho mu magambo atyaye na Perezida Kikwete wa Tanzania, ibyo bikurikirwa n’iyirukanwa rya b’anyarwanda bali batuye mur’icyo gihugu. Ubwo haje hakurikiye ubucuti butunguranye hagati ya Perezida Kagame na Nkurunziza ubwo muli iyo minsi Perezida Kagame yahoraga mu muhanda yerekeza I Burundi cyo kimwe n’abagore babo  basurana cyane; ikinyamakuru inyenyerinews cyaje gutahura icyatumye ubucuti bwa Kagame na Nkurunziza buzamo agitotsi. Amakuru twahawe n’iperereza ry’abamwe mu basilikale ba Kagame, batumenyesheje ko nyuma y’aho Perezida Paul Kagame agiranye ikibazo na Kikwete wa Tanzania, ngo yaba yarashatse kumurasa aliko abura ukwo ya mubona; yifashishije Gen Jack Nziza na Lt Col Tinka, iperereza bakoze ryaberetse y’uko inzira z’icyo gikorwa cyagerwaho ali uko bifashishifashije igihugu cy’ u Burundi. Ibyo byatewe n’uko abanyarwanda bahigwaga cyane muri Tanzania k’uburyo igikorwa cyo kuneka neza no kureba ukwo ba manura indege ya Kikwete bitashobokaga.  Kagame yumvikanye na Nkurunziza ko bafatanya akamuha inzira n’abasilikare b’abarundi bo gutuma muri Tanzania, ibyo ngo byari bube magirirane kuko Kagame nawe yarafite abasilikare 7 baba officier bashakaga gutera Uburundi, ndetse barasabye infashanyo Kagame z’aho bakoreshereza imyotozo  hamwe n’ibikoresho, Kagame yabohereje muri Congo impande ya M23 ngo babe aliho bitoreza abizeza rwose ko azakora igishoboka cyose bagataha n’aho k’urundi ruhande yemerera Nkurunziza ko azamuha abo ba officier akabakoresha icyo ashaka ali uko Nkurunziza agombye ku mufasha guhungabanya no kuvutsa ubuzima abayobozi ba Tanzania balimo Perezida Kikwete.

Mbere y’uko iyo migambi mibisha ishyirwa mu bikorwa, Nkurunziza yabashije kubona ukwo avugana n’abo ba officier ba batutsi bali barahunze bari muri Congo aho Kagame yali yarabohereje kwitoreza impande ya M23 n’ubwo Kagame yabwiraga Nkurunziza ko yamuha abo basore ba ba officiers yali yalijeje intwaro zo gutera uburundi aliko atarazibaha. Perezida Nkurunziza avuganye nabo, yabijeje imbabazi ndetse ababwira ko ikibazo cy’u Burundi ataricyo kurangizwa n’intambara. Amaze Kuvugana n’abo bamwemereye ko bagiye gutaha, Kagame yarabimenye nibwo ahise ategeka ko bicwa,  Nkurunziza abimenye yahise aterefona Perezida Kikwete amubwira imigambi Kagame arimwo ali nabwo batangiraga guhiga umusilikare mukuru mu ngabo za Tanzania ndetse agahungira mu Rwanda n’uyu munsi akaba akili I kigali. Ibyo byakurikiwe n’uko Perezida Kikwete yatangaje ko igihugu cyabaturanyi gishaka kumugirira nabi we na leta ye, nyuma y’aho abanyarwanda barirukanywe bose muri Tanzania. Perezida Kagame nawe yatangiye kwihutisha amanama ya East African Community Tanzania ihejwe, abifashijwemo na Uhuru Kenyatta basangiye ibyaha by’inyoko muntu; ibyo rero byatumye baheza ibindi bihugu nka Tanzania nu Burundi, none Uburundi nabwo bwirukanye abanyarwanda.

Amakuru ava mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abantu benshi bari kwinjira mu gihugu bavuga ko birukanwe mu Burundi kubera ko nta byangombwa bafite.

Amakuru atugezeho mu kanya aravuga ko kugeza ubu abantu barenga 100 ari bo bamaze kwambuka umupaka, berekeza mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mamba, umwe mu mirenge y’akarere ka Gisagara ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi yahamije aya makuru y’uko hari abantu benshi bari kwakira bavuye i Burundi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, Bede John mu kiganiro na banyamakuru yavuze ko kugeza ubu abamaze kwinjira banyuze ku gice cy’umupaka kiri mu murenge ayobora bamaze kurenga 30, abinjiriye mu murenge wa Gashubi baturanye ho ngo bamaze kurenga 90  kandi ngo muri rusange imibare iriyongera kuko abantu bakomeza kuza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga y’uko aba bantu bari kwirukanwa nabi ku buryo hari benshi batakaje imiryango yabo.

Bede yatangaje ko “Niba ari umugore ukekwaho kuba Umunyarwanda bari kumwirukana agasiga umugabo n’abana be, ndetse yaba umugabo nawe bikagenda uko”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubu bacumbikiye ku murenge abagore batatu n’abana babo babiri, birukanwe i Burundi bagera mu Rwanda bakabura iyo berekeza.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mamba buvuga ko bwavuganye n’abayobozi bo mu Burundi bagashimangira ko batazihanganira na gato umuntu uba mu gihugu cyabo nta byangombwa byuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre yemeza aya makuru ndetse akagira inama Abanyarwanda bajya mu Burundi ko bakwitwaza ibyangombwa byuzuye kugira ngo abayobozi bo mu Rwanda babashe kubakurikirana mu gihe bahuye n’ikibazo runaka.

Ku bufatanye n’akarere ka Gisagara, imirenge irebwa n’iki kibazo yatangiye kwiga uburyo habaho ubutabazi bwihuse kuri aba bantu bari kwirukanwa mu Burundi bakoherezwa mu Rwanda.

U Burundi buje nk’igihugu cya kabiri gitangiye kwirukana Abanyarwanda bahatuye n’abahakorera, nyuma ya Tanzaniya yo yari yashyizemo imbaraga zikomeye hakanifashishwa igisirikari n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Ku kibazo cy’iyirukanwa ry’Abanyarwanda muri Tanzaniya, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko n’ubwo Tanzaniya yarimo yirukana Abanyarwanda bahatuye, u Rwanda rwo rwijeje umutekano Abatanzaniya batuye mu Rwanda n’abahakorera.