DRC: Nyuma ya M23 havutse undi mutwe wiyise M18 wavukiye muri Ituri
Abantu 10 000 mu gihugu cya Congo Kinshasa bahungiye muri Uganda aho umutwe mushya wiyise M18 watangiye imirwano kuri uyu wa mbere nyuma y’aho ingabo za Congo FARDC zari zatangaje ko zirigutsinda urugamba zihanganyemo na M23, aya makuru yemejwe n’umuryango w’Umusaraba Utukura ndetse n’ingabo muri Uganda.
Impunzi z’Abanyekongo zahungiye muri Uganda zihunga M18
Abasirikare muri Uganda batangaje ko uwo mutwe mushya ntaho uhuriye n’inyeshyamba za M23 ndetse ngo n’ubuyobozi bwawo ntibuzwi.
Umuvugizi w’Umusaraba Utukura muri Uganda, Catherine Ntabadde yatangaje ko impunzi zirikwisuka mu karere ka Koboko mu karere ka Nile y’Uburengerazuba muri Uganda muri iyi misi ibiri ishize izo mpunzi zikaba ziva mu karere ka Ituri mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu mukozi w’Umusaraba Utukura yagize ati “Abagera ku 10 000 bamaze guhungira muri Koboko bava muri Congo, imibare ishobora kwiyongera.. turi gushaka uko twabafasha no kubacumbikira.”
Lt.Col Paddy Ankunda, umuvugizi w’ingabo za Uganda yagize ati “Tuzi ko M18 ari umutwe mushya w’inyeshyamba, mu Ntara y’Uburasirazuba (Orientale Province) yatangiye gukozanyaho n’indi mitwe yitwaza intwaro.”
Yongeraho ati “Ariko ntituzi abawushinze n’icyo bagamije… turacyagerageza kwiga kuri ibyo byose.”
Uyu mutwe uje nyuma y’aho ingabo za Congo FARDC zirimo kwivuga ibigwi nyuma yo gutsinda uruhenu umutwe wa M23 mu mirwano yubuye ku wa gatanu w’icyumweru cyashize na n’ubu igikomeza.
Ingabo za Congo zafashe ibice hafi ya byose umutwe wa M23 wabagamo, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere zavuze ko hari ibinogo bikusanyirijemo abantu bishwe mu byatahuwe ahantu hari hafitwe na M23.
Gusa M23 yatangaje ko amakuru ya leta ya Congo ari ibinyoma “Propaganda” kandi ko yiteguye kwemera ko hajyaho akanama kazagenzura ko koko abatahuwe mu binoga ari abaturage b’inzirakarengane, M23 yo yatangaje ko ibyo binogo byari bihambwemo ingabo za Congo.
Reuters
Wapanganji muko wapi mbona wavijana wanapigwa kama mbeba? Afande wewe uko wapi?