DRC:Intambara ikomeje guca ibintu mu nkengero z’umupaka w’u Rwanda
Inkuru dukesha Umuseke: Nyuma y’uko ku munsi wo kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu huburiye imiryano ikomeye hagati ya M23 na FARDC ubu ngo yo mirwano irakomeje kandi ngo iri gufata intera ikomeye kuko iri gusatira umupaka w’u Rwanda.
Urugamba rurakomeje hagati ya M23 na FARDC
Umunyamakuru w’Umuseke uri hafi y’aho intambara iri kubera yatangaje ko hari abaturage bo ku ruhande rwa Kongo bakomerejejwe bikomeye n’iyi mirwano. Ku ruhande rw’u Rwanda ngo ibisasu bikomeje kugwa ku butaka bwarwo ari byinshi ariko ngo ntawe byakomerekeje cyangwa ngo bimuhitane uretse ko ngo byasenye amazu menshi n’imitungo y’abaturage ikahangirikira cyane.
Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi wegeranye n’umupaka wa Kongo bakomeje guhunga ari benshi. Umuhanda uva ahitwa Kabuhanga wuzuye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda ziri guhunga imirwano.
Amakuru ava aho imirwano iri kubera aravuga ko iyi mirwano yigeze guhagarara mu gihe kireshya n’amasaha abiri ariko ko nyuma y’isaha imwe yongeye ikubura.
Umunyamakuru w’Umuseke aratangaza ko bigaragara ko M23 yongereye ingufu kuko mbere ngo wasangaga impande zombi zinganya ubukana.
Umuseke wagerageje kuvugana na rumwe mu mpande zihanganye ku rugamba ariko ntarwabashije kwitaba telepone.
Hagati aho Ingabo z’u Rwanda ziri muri Rubavu zamaze kwitegura kugira ngo zicungire umutekano abaturage bo muri Rubavu kuko ngo zamaze kwegeranya ibimodoka by’intambara mu rwego rwo kwirwanaho mu gihe ibintu byaba bikomeje kuzamba.
Umuturage wavuganye n’Umuseke yawutangarije ko nta muntu n’umwe ukiri mu rugo rwe kuko bakwiye imishwaro kubera ibisasu bikomeje kugwa mu Rwanda.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje guhumuriza abaturage no kubashakira aho baba bakinze umusaya mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo.
Umunyamakuru w’Umuseke aratangaza ko ubu urugamba rusa n’uruhosheje gusa abaturage bo bakomeje guhunga.
Umuseke urakomeza kubakurikiranira uko ibintu byifashe.