Rubavu babiri bazize ibisasu biva muri Congo, u Rwanda rwatanze gasopo
Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, Eugene Richard Gasana yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ku wa gatanu ko igihugu cy’u Rwanda kizarasa Congo mu gihe imirwano ihabera yakomeza kurenga imbibe igahitana abantu mu Rwanda, hagati aho babiri i Rubavu bamaze kuhasiga ubuzima.
Amb.Eugene Gasana w’u Rwanda muri UN
Nyuma y’aho imishyikirano y’i Kampala hagati ya leta n’abarwanyi ba M23, inaniwe kugira icyo igeraho, imirwano yahise yubura, u Rwanda rukavuga ko ibisasu nibura bitatu byaguye ku butaka bwarwo mu Burengerezaba, mu karere ka Rubavu.
Amakuru mashya aravuga ko ibisasu biva muri Congo bikagwa mu Rwanda bimaze guhitana abantu babiri undi umwe ari mu bitaro.
Ambasaderi w’u Rwanda muri UN Eugene Richard Gasana yaraye abwiye AFP ko igihugu cye kitazazuyaza kugerera Congo mu kebo kamwe mu gihe ubwo bushotoranyi buzaba bukomeje.
Amb. Gasana ati “Niba batiteguye guhagarika ibikorwa, tugomba guhita tugira icyo dukora kandi ntituzababarira.”
Yongeraho ati “Tuzabikora tudahusha kuko aho biva (ibisasu) turahazi.”
Ku bwa Amb.Gasana ngo ubu ni ubutumwa bukomeye igihugu ahagarariye gihaye ibindi bihugu 14 na byo bifite ikicaro mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye.
Akanama ka UN kasabye ko habaho iperereza ku bisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda kuva imirwano yakubura ku munsi w’ejo kuwa gatanu.
Martin Kobler uhagarariye ibikorwa bya MONUSCO, ingabo za UN zicunga amahoro muri Congo ati “Turashyiramo ingufu zose ngo turinde abaturage no gushwiragiza imitwe yitwaza intwaro tugamije kugarura amahoro n’umutuzo.”
Impande zombi haba kuri FARDC na M23, zikomeje kwitana bamwana ku waba yaratangije imirwano mishya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu n’ubundi rwari mbiri mbiri ahitwa Rutshuru mu majyaruguru ya Goma.
Radio Okapi yo muri Congo yatangaje ko imirwano yaberaga ku muhanda wa Mabenga, hagati ya FARDC na M23 ndetse umutwe wa Maï-Maï winjiye mu mirwano ahitwa Kiwanja, bashaka kwigarurira ibirindiro bya M23.
Al jazeera