ImageInama y’abaminisitiri yo kuwa 23 Ukwakira 2013, yemeje ko abasirikari bato basaga Magana atandatu basezererwa, abaofisiye 79 bo bagahabwa ikiruhuko cy’izabukuru.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu mu nzu abasirikari bakuru biyakiriramo ku Kimihurura, niho habereye umuhango wo gusezera ku mugaragaro abasirikari bakuru 16 bahagarariye abandi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, wanabashyikirije impamyabumenyi z’ishimwe.
Abo basirikari ni aba bakururikira
1. Jenerali Marcel Gatsinzi
2.Brig. Jen. Andrew Rwigamba
3.Brig. Jen. Frank Rusagara
4. Brig. Jen. Alex Ibambasi
5. Brig. Jen. Geofrey Byegyeka
6. Brig. Jen. Steven Karyango
7.Col. Kamiri Karegye
8.Col. John Bosco Murisa
9. Brig. Je Wilson Kazungu
10.Col. Deogen Mudenge
11.Col. Mathias Murengerantwari
12.Lt.Col. Steven Rwabika
13.Lt. Col. Paul Semana
14.Col. Guido Rugumire.
15.Col. John Zigira
16.Lt. David Rwiyamirira
Minisitiri Kabarebe yabashimiye akazi keza bakoze bubuka igihugu ndetse n’igisirikare, abibutsa ko badatandukanye n’ishingano zo gukorera igihugu, ababwira ko bazakomeza kuzirikanwa kandi inama yabo n’inkunga ikaba igikenewe.
Yabashimiye ubwitange n’umurava bakoranye mu kazi kabo bashoje, ababwira ko ingabo n’abanyarwanda bazakomeza kubazirikana, abizeza ko bazaguma kubaba hafi, ndetse abifuriza kuzagira amahirwe mu buzima buri imbere.
Jenerali Gatsinzi wabaye Minisitiri w’ingabo, Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi ndetse akaba yaranabaye umuyobozi mukuru ushinzwe urwego rw’igihugu rw’iperereza (NISS) wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko mbere ya byose ashimira Imana yabarindiye ubugingo bagashobora gukorera igihugu.
Yashimiye igihugu n’ingabo by’umwihariko, ashimira umugaba mukuru w’ikirenga ku bufasha bahawe kugirango barangize ishingano zo kurinda abanyarwanda.
Yashimiye kandi abasirikare bose bakoranaga n’abagiye bajya ahandi, avuga ko bavuye mu kazi k’ingabo ariko ko bazakomeza inshingano zo guteza imbere igihugu bafatanya n’abandi banyarwanda.
Umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali Patrick Nyamvumba, nawe yashimiye abo basirikare akazi keza no kugira uruhare mu kubaka igirikare giha isura nziza ingihugu n’ingabo by’umwihariko, avuga ko ingabo zizahora zibiyambaza mu kujya inama.
Uwo muhango witabiriwe n’abasirikare bakuru mu nzego zitandukanye, abasezerewe ku mugaragaro 16 bakaba bahagarirye abandi, kuko bose hamwe bari 79.