FPR yahindutse baringa. Hari bamwe bashobora kuba badafite ibisobanuro bihagije none reka tubibagezeho. Mu by’ukuri nta kindi FPR yazize kitari ugusubiranamo kw’abayitangije n’imyitwarire yabo ku rugamba barwanye no mu gihugu bamaze gufata ubutegetsi.

 

Urupfu rw’amayobera rwa Géneral Major Fred Gisa Rwigema

 

Général Fred Rwigema ni we watangije urugamba rwo kubohoza igihugu. Ni we ubwe wari waregereye abahutu nka Col Kanyarengwe Alexis na Pasteur Bizimungu, ndetse yari yararangije no kumvikana na bamwe mu bakuru b’ingabo za Habyarimana ku buryo iyo ataza gupfa mu buryo butunguranye kandi budasobanutse, hari harateganijwe igabana ry’ubutegetsi hagati y’abanyarwanda bari baturutse hanze n’abo bari basanze mu gihugu.

 

Général Major Fred Rwigema mwumva yari afite igikundiro gitangaje, akarangwa n’imico myiza kandi akakirana bose urugwiro ruhebuje. Abagande bose bakundaga uyu mugabo ku buryo iyo babaga bamurabutswe, bamukomeraga amashyi y’urufaya kandi avuye ku mutima batayobewe ko ari umunyarwanda w’impunzi, ureke amashyi y’amahatirano abanyarwanda bajya bakomera Kagame ka Rutagambwa.

 Général Major Fred Rwigema yakundaga umupira w’amaguru

 

Iyo yabaga yinjiye muri stade y’umupira ya Nakivubu, Fred Rwigema yakirwaga n’amashyi menshi cyane y’abagande n’abanyarwanda. Fred iyo aza kugera mu Rwanda yajyaga guherekezwa n’abagande benshi bamukundaga, akakirwa n’abanyarwanda b’amoko yose kubera ingeso nziza zamurangaga. Général Major Habyarimana Yuvenali wahoze ari Perezida w’u Rwanda iyo na we adapfa mu buryo budasobanutse, na Fred Rwigema akabaho, nta gushidikanya rwose bajyaga kumvikana hatagombye kumeneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Fred Rwigema yari yategetse ingabo ze kwitwara neza ku rugamba kandi yifuzaga imishyikirano kuko yirindaga ko hameneka amaraso menshi atari ngombwa.

Mbere yo gutera, Fred Rwigema yagiye kureba Uwami Kigeli V i Nayirobi ateganya kuzamucyura nk’Umwami w’u Rwanda

 

 Umwami yamubwiye ko gutera igihugu cyawe atari byiza, amusaba kuzagaruka bakongera kubiganiraho. Umwami yatinyaga ko hameneka amaraso menshi y’abana b’u Rwanda kandi ari bo yashakaga kurengera. Fred Rwigema yarinze atera batongeye kubonana kubera ko yateye atunguwe bitewe ahanini na bamwe mu ngabo ze bamurwanyaga kandi bakaba baratanguranwaga gutera ari na ko bemeza ko bazafata igihugu mu minsi itarenze itandatu. Mwibuke ko Fred Rwigema yishwe ku munsi wa kabili w’igitero, hanyuma FPR igapfusha abasirikare bageze ku bihumbi bitanu, abenshi baguye mu Kagera kubera gutatana nyuma y’urupfu rwa Général Major Fred Rwigema Umugaba w’ingabo.

 

 Maze Pawulo Kagame mwene Rutagambwa, aba atangije urwe rugamba

 

Kugira ngo Ingabo zemere kuyoborwa na Kagame byaragoranye cyane. Ariko Museveni na murumuna we Salim Saleh Akandwanaho babimufashamo, ahabwa ubuyobozi bw’ingabo atyo. Icyakora Kagame yatangiye yisasira bamwe mu bayobozi b’ingabo atizeraga ko bamwemera nuko abasigaye barayoboka kubera ubwoba.

 

Intare batinya Kayitare ntiyigeze yumvikana na Kagame ku buryo ingabo zose zari zibizi. Komanda Kayitare ni we wahoze ayobora umutwe w’ingabo zarindaga Fred Rwigema atarapfa. Urupfu rwa Kayitare na rwo rwabaye mo amayobera nubwo barwitiriye uburwayi. Benshi bazi ko ari Kagame wamwivuganye. Colonel Ndugute wayoboye urugamba nka Chef des opérations yarinze apfa atumvikanye na Kagame ka Rutagambwa.

 

Tugarutse ku rupfu rwa Fred Rwigema, turabamensyesha ko Col Kanyarengwe Alexis yacitse intege ahitamo kwisubirira muri Tanzaniya aho yari yarahungiye. Mzee Kanyarengwe yagaruwe n’Inyumba Aloyiziya wagiye kumureba muri Tanzaniya bakamarana icyumweru cyose amuhendahenda, agusha umusaza neza, aramwurura nuko yemera kugaruka bamugira Umuyobozi mukuru(Chairman) wa FPR-Inkotanyi kugeza acyuye abanyarwanda.

 

Pasteur Bizimungu n’abandi bari kumwe na bo bacitse intege Fred Rwigema amaze kwicwa ku buryo Mazimpaka Patrick yagize uruhare rukomeye mu kubahumuriza ngo bakomeze urugamba.

 

  Abahutu batagize uruhare mu bwicanyi baratotejwe biratinda

 

 Mu by’ukuri, benshi mu bahutu bariruhukije kimwe n’abatutsi babonye FPR itsinze intambara. Ariko ntibyatinze kuko abo bahutu bari baniteguye kwerekana no gushinja abicanyi ngo bakanirwe urubakwiye baba baratotejwe, bakurwa mu byabo, bakurwa ku kazi, bamburwa imitungo yabo, barafungwa, abenshi bagwa mu magereza bazira imitungo yabo , cyane cyane abari bafite amazu mu migi nka Kigali cyangwa bakaba bafite amafaranga menshi mu mu banki.

 

 Abatutsi barokotse itsembabwoko biswe interahamwe

 

Abishongozi n’abashinyaguzi bamaze gusinda intsinzi batinyuka kubaza abacitse ku icumu impamvu batapfuye ndetse ntibanatinye kubabwira ko abatutsi nyabo bashize naho ngo abasigaye bakaba ari abakoranaga n’interahamwe.

 

FPR imaze gutsinda intambara, abakuru bayo bihutiye gufata imyanya y’ubutegetsi

 

 FPR imaze gufata ubutegetsi, icyahoze ari Umuryango cyarazimye kuko abari ku isonga bose bahise bashyirwa mu myanya y’ubutegetsi noneho abanyamuryango basanzwe barimo n’abenshi mu bari abakada(cadres) barandagara. Mu bayobozi bagiye mu butegetsi twavuga nka Alexis Kanyarengwe wabaye Minisitiri w’intebe wungirije ayobora na Minisiteri y’abakozi ba Leta kandi agakomeza kuba Chairman, Pasteur Bizimungu wagizwe Perezida wa Repubulika, Pawulo Kagame wigize Visi-Perezida wa Repubulika akaba na Minisitiri w’Ingabo, Patrick Mazimpaka wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko kandi agakomeza kuba Visi-Perezida wa FPR, Yakobo Bihozagara wagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse(Réhabilitation), Aloyiziya Inyumba wabaye Minisitiri w’iterambere ry’abari n’abategarugori, Seth Sendashonga wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Rose Kabuye wahawe kuyobora Umujyi wa Kigali, Diyonizi Polisi wabaye ambassadeur mu Bubiligi, Tito Rutaremara wagizwe Depite n’abandi. Nguko uko FPR-Inkotanyi yahoze yitwa Umuryango yahindutse balinga iharirwa Théogène Rudasingwa na we mu by’ukuri wakoraga nk’intumwa yihariye ya Kagame, Boss wa byose.

  Bamwe mu banyarwanda b’ibisambo bitwaje ko barokotse itsembabwoko maze batiza umurindi Kagame n’agatsiko ke.

 

 Ingero twabaha ni nka Piyo Mugabo n’umugore we binjijwe mu kirambi kwa Kagame ka Rutagambwa babikesha kugambanira benshi mu bo bari barasangiye akababaro, Polycarpe Gatete wagororewe kugabira imyanya abo ashaka kubera ubutoni bukomeye kuri Kagame, Théoneste Mutsindashyaka umwe mu byegera bya Kagame na nubu ukica agakiza n’abacuruzi benshi tutiriwe tuvuga amazina kuko bazwi bihagije.

 

Ibyatumye FPR-Inkotanyi ihinduka FPR-balinga ni byinshi cyane ntitwabirondora ngo tubirangize. Tuzagenda tubigarukaho mu nyandiko zacu zo mu minsi iri imbere kandi na mwe mwese mukunda igihugu mushobora kutwunganira.

 

Nimuhaguruke mwese duterane inkunga twubake igihugu kibereye abanyarwanda bose. Bahutu mutagize uruhare mu bwicanyi kandi ni mwe benshi, nimuhaguruke dufatanye, turwanire uburenganzira bwacu twese nk’abanyarwanda. Batutsi mukunda igihugu, nimwitandukanye n’agatsiko k’abicanyi kari ku butegetsi maze muhaguruke twibohoze dufatanije n’abahutu n’abatwa b’inyangamugayo, dutsinde ingoma y’abicanyi n’ibisahiranda iyobowe na Pawulo Kagame

Rwema Francis Ikigali

 

 


.