Umugabo witwa Nsengimana David ukomoka mu Mudugudu wa Nyiragiseke, Akagari ka Kintambwe, Umurenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera yaraye afashwe na polisi akurikiranyweho kwica umugore bashakanye nyuma y’uko yari amucyuriye ko yinjiye undi baturanye.

Nk’uko Kayumba Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kintambwe yabitangarije UMURYANGO, ibi bikaba byabaye kuri uyu wa Gatutu mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice ubwo uyu mugabo yahuriraga mu rugo n’umugore we Uwamariya Louise bose bigaragara ko ko basomye ku gatama ariko batasangiye.

Uyu mugore ngo akaba yaje gucyurira umugabo we ko hari umugore baturanye yinjiye aho yamubwiraga ko yiboneye undi mugore mwiza we atakimwirebera maze batangira gutongana.

Ibi ngo byaje gutuma uyu mugabo asumira umugore we ariko umwana wabo mukuru ufite imyaka 22 ahita afata se baragundagurana bitura hasi ariko bakizwa n’abaturanyi.

Mu gihe abaturanyi bari bamaze gusubira mu ngo zabo, uyu mwana yanze kubyihererana yiyemeza kujya kubimenyesha ushinzwe umutekano ngo aze babisubiremo barebe uwakosheje.

Ubwo uyu mwana yagarukaga avuye gushaka Ushinzwe umutekano mu Mudugudu, yasanze nyina aryamye hasi amaze gushiramo umwuka ariko na wa mugabo kubera ubwoba kuva aho byamunaniye.

Nsengimana akaba yahise afatwa aho yiyemerera ko ariwe wiyiciye umugore amuteye umugeri mu nda agahita yikubita hasi. Yahise ajya gucumbikirwa kuri poste ya polisi ya Rweru aho yaje kuvanwa ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.

Nsengimana David n’Uwamariya Louise bari bafitanye abana 8, uyu mugore ushobora kuba yabaye nyirabayazana w’uru rupfu akaba nawe atuye muri uyu Mudugudu wa Nyiragiseke akaba yaratandukanye n’umugabo we wa mbere babanaga ku buryo butemewe n’amategeko.

Abaturanyi bemeza ko uyu muryango usanzwe ubana neza nta makimbirane ku buryo ibi byatunguranye