Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira, Leta ya Tanzaniya yagize icyo ivuga ku byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba irimo guheezwa mu bikorwa bimwe na bimwe by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, aho yamaganye ibyo bikorwa n’amasezerano yose yasinywe hagati ya bimwe mu bihugu biwugize

 east-african-community

Mu itangazo ryashyizwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri icyo gihugu, Leta ya Tanzania yamaganye amasezerano y’ubufatanye, bise ‘coalition of the willing’, yasinywe hagati ya Uganda, Kenya ndetse n’u Rwanda, aho n’u Burundi busa n’ubwongewemo, ngo kuko anyuranye n’ibiteganywa n’amasezerano ashyiraho uyu muryango.

Tanzaniya ivuga ko imishinga yumvikanyweho n’amatsinda ahagarariye bimwe mu bihugu bya EAC, agashyigikirwa cyane n’abakuru b’ibyo bihugu Uhuru Kenyatta, Yoweri Museveni na Paul Kagame, ngo yakabaye yaraganiriweho kandi akemezwa n’ibihugu byose bigize Umuryango wa EAC.

Vedastina Justinian, ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri Tanzania, mu guha iri tangazo abanyamakuru, yatangaje ko ibi bivuzwe mu rwego gusubiza ku bimaze iminsi bivugwa ku bikorwa bitandukanye bihuriweho n’ibihugu bitatu bya EAC birimo kwiyongeraho n’u Burundi bwa kane, bikavugwa ko igihugu cya Tanzania cyo kirimo guhezwa.

Yatangaje ko igihugu cya Tanzaniya cyemera ko ibihugu bibiri cyangwa bitatu bishobora kugirana amasezerano y’ubufatanye, ariko bikabanza kuganirwaho mu banyamuryango bose mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

Vedastina Justinian yagize ati : “Ibi byerekana ko ihuriro ry’ibihugu bitatu havuyemo Tanzaniya n’u Burundi rikorerwa muri za Minisiteri z’ububanyi n’amahanga za byo, aho gukorerwa mu bunyamabanga bwa EAC.”

Justinian avuga ko abayobozi b’ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda banyuranyije n’ingingo ya 7(1) (e) mu zigize amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).

Kuri iki, mu itangazo baragira bati : “N’ubwo iyi ngingo yemerera ibihugu kugirana amasezerano hagati ya byo ari bibiri cyangwa bitatu, ni itegeko ko mu kuyashyira mu bikorwa hagomba kubaho kuyaganira byimbitse, kandi hakabaho kumvikanwaho n’ibihugu byose bigize umuryango.”

Muri Nyakanga, abayobozi b’ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda bahuriye i Kampala muri Uganda, bumvikana ku mishinga y’ibikorwaremezo bizafatanya kubaka, ariko uku guhura kwavuzweho byinshi n’igihugu cya Tanzania n’u Burundi.

Imwe mu mishinga ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda byumvikanyeho, irimo uwo guhuza indangamuntu imwe, kubaka umuhanda wa gariyamoshi, Mombasa-Kampala-Kigali, hari n’uwo gukora umuyoboro wa peteroli ugera i Kigali.