KIREHE : Havumbuwe Hegitare 10 zihinzweho urumogi
Mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kirehe, hafi y’urufunzo rw’Akagera, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2013, havumbuwe umurima w’umuntu utaramenyekana, uhinzweho urumogi ruri Kubuso bungana na Hegitare 10 (Ha10).
Aya makuru yatanzwe n’abaturage bakorera ibikorwa bitandukanye hafi y’urufunzo rw’Akagera, aho babonye umurima munini cyane uhinzemo urumogi, bahita bamenyesha inzego zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere.
Umuvugizi wa police muntara y’Iburasirazuba, Senior Supertendet Njangwe Jean Marie Vianey, aganira n’umunyamakuru w’igihe dukesha iyinkuru yemeje ibijyanye n’aya makuru, ndetse avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane nyiri uwo murima, bityo abe yakurikiranywa n’inzego zishinzwe umutekano, dore y’uko urumogi ngo rwangiza ubuzima bw’abaturage.
Njangwe akomeza avuga ko aya makuru akimenyekana, ubuyobozi butandukanye, bufatanyije n’abaturage hahise hakorwa igikorwa cyo kurandura urwo rumogi, ruhinzwe muri uwo murima.
Mugihe nyiriguhinga urwo rumogi, yaramuka atawe muri yombi, ngo yahanishwa ingingo ya 594, iri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho yakatirwa igifungo guhera ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu. Igihano gisanzwe gihabwa umuntu wese ugaragaweho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ivuga ko abantu basaga miliyoni 200 bakoresha ibiyobyabwenge ku isi.
Abasaga miliyoni 25 bakaba barabaye imbata y’ibyo biyobyabwenge, mu gihe abandi miliyoni 2,5 bapfa buri mwaka bitewe n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.