Abari bagize Guverinoma muri Repubulika ya mbere nyuma yo kubona ubwigenge (Inkuru mu mafoto)
Inkuru dukesha ikinyamakuru umuryango
Iyi Repubulika ya mbere ni iyari ku butegetsi mu Rwanda kuva rwabona ubwigenge ku itariki ya 1 Nyakanga 1962, kugeza mu w’ 1973, ubwo Perezida Kayibanda yahiritswe ku butegetsi na Generali Majoro Juvenal Habyarimana, icyo gihe ihirikwa ry’ubutegetsi bwe rikaba ryaragendanye n’urupfu rwe n’ urw’abanyapolitiki benshi bakoranaga.
- Gregoire Kayibanda, Umukuru w’igihugu (1961-1973)
- Thaddée Bagaragaza, Minisitiri Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uburezi, Ububanyi n’amahanga n’igena migambi (Affaires sociales-Education-Affaires Etrangères, Coopération et Plan). Yavukaga muri Nyamugali ho mu Ruhengeri)
- Sixte Butera Minisitiri w’Ubuzima, yavukaga i Cyangugu
- Déo Gashonga Minisitiri w’Ubukungu, yavukaga i Rwamatamu ho muri Kibuye
- Jacques Hakizimana na we yabaye Minisitiri ushinzwe ubuzima, yavukaga mu Ruhango ho muri Gitarama
- Gaspard Harelimana, MININTER (Intérieur) anashinzwe Uburezi ; yavukaga i Runda ya Gitarama
- Emmanuel Hitayezu yabaye ushinzwe Igenamigambi, akavuka i Gishamvu ho muri Butare
- Augustin Kamoso wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Amaposita n’itumanaho, yavukaga i Kagano ho muri Cyangugu
- Charles Kanyamahanga, wari ushinzwe ibikorwa remezo, yavukaga i Tumba ho muri Byumba
- Frodouard Minani, wari ushinzwe Itangazamakuru n’Ubukerarugendo, yavukaga i Nyabikenke ho muri Gitarama
- Lazare Mpakaniye, na we yabaye Minisitiri w’Umutekano n’Uburezi (Intérieur-Education) ; yavukaga i Ruhondo ya Ruhengeri
- Calliope Mulindahabi Minisitiri w’Ingabo, yavukaga i Mushubati ya Gitarama
- Joseph Ndwaniye, na we wabaye ushinzwe Itumanaho, yavukaga i Save ho muri Butare
- Pierre-Damien Nkezabera, wari ushinzwe Ubuhinzi, yavukaga i Kigali
- Godefroid Nyilibakwe yari ashinzwe Fonction publique ; yavukaga i Mushubati ho muri Gitarama
- Fidèle Nzanana yari ushinzwe Imari ; akavuka i Kivumu ho muri Kibuye
- Otto Rusingizandekwe, yari ashinzwe Ibikorwa remezo, Ubwikorezi n’Itumanaho ; akavuka i Kigombe ho mu Ruhengeri
- André Sebatware, yabaye ushinzwe Ubwikorezi, Itumanaho, Umutekano n’Ubutabera ; akavuka ku Cyeru ho mu Ruhengeri
- Athanase Shirampaka, wabaye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ; yavukaga muri Tare ho muri Kigali
- Madeleine Ayinkamiye, na we yabaye ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage ; akavuka muri Ruhondo ho mu Ruhengeri
- François-Xavier Ncogozabahizi, yabaye ushinzwe Ubuzima ; akavuka i Bumbogo ho muri Kigali
- Théodore Sindikubwabo, yari ashinzwe ibikorwa remezo ; akavuka i Cyarwa ho muri Butare
- André Bizimana, wari ushinzwe Urubyiruko ; akavuka i Masango ho muri Gitarama
- Sylvestre Nsanzimana wabaye ushinzwe Ububanyi n’amahanga, akaba yaravukaga muri Gikongoro
Source:msb