Igikorwa cyo kwibuka ingabo zatabarutse zose z’urwanda kitabiriwe nabahoze mu ngabo zose APR/ RDF/ EXFAR/ ndetse na FDLR
Abahoze mu ngabo z’urwanda zaba iza ex-far cyangwa RDF ndetse nabahoze muri RPA hamwe nabahoze muri FDLR bahuriye mugace ka Rochester, Kent ho m’ubwongereza maze bibuka bagenzi babo batabarutse muntambara yagwiriye U Rwanda, ubwo hari kuri tariki ya 13/10/2013. Icyo gikorwa cyateganijwe n’umuryango waliobaki ugizwe nabahoze m’ungabo wifatanije na United Action For Peace nawo ukaba arumuryango ufata mumugongo ukanatera inkunga indi miryango ikorera hirya no hino kwisi hose. Umuyobozi wa Waliobaki Lt Jeanne Umulisa yatangije iyo nama yokwibuka agira ati mbanje kubashimira kuba mwitesheje ibindi byose mwagombaga gukora mukaza ngo twifatanyirize hamwe kwibuka bagenzi bacu bose bitangiye igihugu cyabo, ati tugomba kubibuka bose kuko nabanyarwanda, ati iyo umusilikare agiye kurugamba akorera ku mabwiriza yabamuyobora ntabwo akorera kumabwiriza yibwiriza gusa, ati numvise harabatangazwa nukuntu duhura twarahoze duhanganye, ati icyo gihe cyo guhangana cyarashize ubu nukunamira bagenzi bacu twabuze kubera izo ntambara zurudaca twagiye tunyuramo. Yongeye kwibutsa ingabo zose aho ziri hose kugira umutima w’ubumuntu , kuko kuba tukiriho sikubushake bwacu. Ubajijwe impamvu utari aho abo twibuka bari ntagisubizo wabibonera. Ati ntakindi twabamarira uretse kubibuka no kwamamaza ubutwari bagize kugirango abana babo nabandi banyarwanda batashoboye kumenya ubutwari, ubwitange, n’urukundo bari bafitiye igihugu cyabo babimenye ndetse bizandikwe mu mateka y’igihugu cyacu. Ikindi yongeye gushimira byimazeyo bagenzi bacu bahoze muri X-Far uburyo bakiriye ikigitekerezo, nubwo bamwe batashoboye kuza kwifatanyana natwe kubera igihe gito cyo kwitegura ariko batanze ibitekerezo, ndetse baduha n’amazina yabagenzi bacu batabarutse banatwizeza ko ubutaha tuzafatanya tukabitegurira hamwe tukazahurira ahadushobokera twese tukaganira birambuye. Yongeye kwisegura kuba iyimyaka yose ishize batashoboye kuba batarakoze igikorwa nkicyi, byatewe namikoro make, ibihe twarimo, kutamenyana ariko ubu bikaba bishobotse.
Aboneraho gusaba ingabo zose gufatanya,kugirana inama,gutanga ibitekerezo byafasha bagenzi bacu bahungabanyijwe nintambara twashowemo. Ingabo zose ziba ibitambo by’ubutegetsi bubi.(we are the victims of bad leaders).Baca umugani mu Kinyarwanda ngo” ubwira uwumva ntavunika” yarangije ashimira cyane abashoboye kuhagera, abatugejejeho ibitekerezo byabo binyuze kuri telephone na skype ndetse nabandi bavandimwe bava muri Africa baje kwifatanya natwe. Ubwo yahise atanga urubuga maze abasilikare barinigura, bamwe bati birashimishije kuba twahuye tukaba dusangira ntawishisha undi, umunyamakuru wacu waruhatubereye yadutangarije icyari gitangaje arukuntu wabonaga abasilikare ba EXFAR naba APR buzuzanya muri buri kintu bakoraga, ati ikindi numwana wahoze m’ungabo za FDLR aliko ukabona abisobanura atishisha nubwo bwose leta ya Kigali yari yarakomeje gufata izo ngabo nkumutwe witerabwoba. Major Mike Mupende yavugiye kuli telephone yagize ati abasilikare mwese muteraniye aho ndabashimira kubera icyo gikorwa mwabashije kugeraho, ati nubwo bwose ibaye inshuro ya kabili aliko kuba muzirikana bagenzi bacu nibintu bikomeye cyane. Ati biranshimishije cyane kandi nizere ko muzakomeza kubyitwararika. Yagize ati nubwo bwose turi kure yanyu aliko tuzakomeza kwifatanya namwe kugikorwa nkiki. Major Emmanuel Nkubana nawe wakurikiye ibyo birori kumurongo wa Skype yatangarije abari bateraniye ahongaho ko intambara zose zabaye zidakwiye kuba intandaro yogutanya abanyarwanda, ati abo twabuze murizo ntambara babaye ibitambo byo kugirango igihugu cyacu kigire amahoro. Ati rero kwifatanya tukabibuka nicyo cyonyine cyubahiro tugomba kubereka, ati abo bose twabuze abenshi barabasore nunkumi aliko baritanga kugirango ubwumvikane cyangwa amahoro aboneke, ati nuko rero twebwe bahoze m’ungabo dukwiye gutanga urugero kubandi banyarwanda ndetse nimwe m’unzira yukuntu tuzagera kubumwe nubwiyunge burambye. Abasilikare bakomeje kumva indirimbo zijanye nuwo munsi, nkiza Kamaliza iza bandi ya RDF zerekana amateka yabo ndetse nintambara. Nindirimbo cyane iza Simoni Bikindi wamamaye cyane mugihe kintambara aho yaririmbaga indirimbo zamaganaga inkotanyi. Aliko nubwo bwose izo ndirimbo zabaga zivuga ibigwi ingabo zimitwe itandukanye kandi yari ihanganye icyo gihe, ntibya babuzaga gucinya akadiho bose hamwe. Hakurikiyeho gusoma amazina yabamwe m’ungabo za tabarutse batangiriye kuri Gen Fred Rwigema,
Lt Col Rwendeye, Gen Nsabimana, Maj Baingana na Bunyenyezi nabandi benshi kugeza kuri miongo ine. Wabaonaga bose bateze amatwi kugeza kumubare wa mirongo ine, Lt Jeanne Umulisa ati nubwo bwose amazina tutayarangiza ariko tuzakomeza kuyasoma uko bishobotse nuko tuyabonye kuko amenshi ntiturayabona cyane cyane muyingabo za EX-FAR, yashoje yifatanya nimiryango yizo ngabo zose zatabarutse. Ubwo imikoro yakomereje muri Hotel Holiday inn aho bagumye muri Bar bica akanyota.