Rusizi : Kutabona isambaza bibatera ubworo
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi cyane abaturiye ikiyaga cya Kivu, ngo iyo bamaze iminsi batarya ku bikomoka muri icyo kiyaga bibatera kumva batanogewe n’amafunguro yabo ya buri munsi.
Ibi babitangarije abanyamakuru mu gihe ubu biteguye kumara amezi agera kuri abiri batarya ku “njanga” (isambaza), bavuga ko umunyacyangugu nk’uko bakunze kubita iyo amaze iminsi arya indyo itarimo isambaza aba yumva ari kurya indyo itameze neza idakungahaye ku ntungamubiri.
ubu Abaroba mu kiyaga cya Kivu bagomba kumara amezi abiri badakora imirimo y’uburobyi kugeza kuya 13 ugushyingo 2013. Uretse abarya isambaza n’abakora iyo mirimo baba bahangayitse kuko ariho bakura amafaranga abatunga n’imiryango yabo ku buryo bakwibwirirako muri iyi minsi babayeho nabi gusa ariko bemera ko ibi ari byiza kuko iyo bafunguye amafaranga aba menshi kuko n’ibikomoka mu Kivu byose byiyongera.
Mukamugambi Valerie utuye mu Murenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi yivugira ko ubusanzwe isambaza ariikiribwa cye cya buri munsi bityo ngo kuzibura icyumweru biba ari ikibazo gikomeye ku muryango we abivuga muri aya magambo“ kubwange iyo udusambaza turi kuboneka aba ari mahire, ufata Magana abiri ugatuma umwana ku gasoko akazana utwa make ukavanga n’utwo dutoryi cyangwa se imboga ubundi ukaba warya ubugari, agatoki se… mbega ziradufasha rwose, ntiwaburara ziri kuboneka”.
Mugenziwe ati “ubwose umwana utariye ku tujanga yakura, rekadaaa ! Bwaki yatongora n’ubu nanjye maze kabiri ariko rwose ni ukurya ubusa” Iyo ubajije aba baturage niba kuba isambaza zabuze badashobobora kuzisimbuza inyama bo bagusubiza ko kubera abanyekongo bakunze guhahira mu Rwanda, inyama mu mujyi w’akarere ka Rusizi ziba zihagazeho bityo zikaba zabona umugabo zigasiba undi, gusa ariko ngo iyo isambaza ziri kuboneka neza nizo birira inyama bakazirya babonye amafaranga ahagije kuko ziba zihenze.
Habineza Francois ati “dore nk’ubu ikiro kimwe cy’inyama kiri ku mafaranga ibihumbi bibiri Magana atanu, utarashyiramo ibirungo byazo kandi iwange ikiro tukakirya umunsi umwe nyamara iyo nguze ikiro kimwe cy’injanga nacyo nkigura bibiri Magana atanu ariko tukakirya iminsi 3 cg 4 nkanjye rero ufite abana benshi urumva ko isambaza ntacyo wazinganya ; zabonetse izo nyama zarorera”. Tumubajije nib nta zindi mboga bagira yatubwiye ko imboga ziba zihari ariko batazibara nk’isambaza kuko n’ubundi ufite isambaza nti bimubuza no kurya izo mboga.
Ubusanzwe mu kiyaga cya Kivu nti baroba mu gihe cy’ukwezi kereka hariho umwijima niho hapfa injanga (isambaza) nyinshi, gahunda yo gufunga Ikivu igihe kirekire yatangiye aho bitangiye kugaragarira ko isambaza zatangiye kujya zigaragaza umusaruro muke, bityo abashinzwe gucunga ikiyaga bemeza ko kuva mu kwezi kwa Nzeri abarobyi baba bahagaritse imirimo yabo kugira ngo isambaza zikure neza maze mu gihe cy’amezi abiri bakazasubukura iyo mirimo mu ntangiriro z’ugushyingo uyu mwaka.
Abakunzi b’isambaza bo rero bikaba bibatindiye ko basubukura imirimo y’uburobyi dore ko ubu isambaza ziva mu gihugu cy’abaturanyi cya kongo ziba zihenze kandi ari nke ntizibonwe n’uzikeneye wese.