Libiya:Minisitiri w’Intebe yari yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro nyuma ararekurwa
Minisitiri w’ Intebe wa Libiya, Ali Zeidan, yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro batazwi mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukwakira 2013, ariko akaba yaje kurekurwa , nk’uko bitangazwa na Guverinoma y’iki gihugu.
Ali Zeidan, umuyobozi wa guverinoma y’inzibacyuho ya Libiya ngo yashimuswe kubera impamvu zitazwi,gusa hakaba hakekwa ko yaba yashimuswe n’insoresore z’abaharanira impunduka (Revolutionnaire) bo muri Libya.
Guverinoma ya Libiya yatangaje ko yashimuswe n’abahoze ari inyeshyamba , nkuko n’itangazo rigufi yashyize ku rubuga rwa interineti ryabigaragaje. Sky News ivuga ko Zeidan yashimutiwe muri hoteli yari acumbitsemo mu mujyi wa Tripoli.
Imitwe itandukanye muri Libiya imaze iminsi ifite uburakari bukabije nyuma y’igitero cy’abakomando kabuhariwe ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. bagabye muri iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize, bagata muri yombi umwe mu bayobozi ba Al Qaïda uzwi nka Abu Anas al-Libi.
Harakekwa ko ishimutwa rya Minisitiri w’intebe ryaba rifitanye isano n’ishimutwa rya Abu Anas al-Libi, aho bamwe mu banya Libya bashinja Guverinoma ya bo kuba inyuma ya ryo.
Minisitiri w’Intebe Zeidan yari yashimuswe nyuma y’uko Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa Kabiri zatangaje ko umwe mu bayobozi ba Al Quaida ukekwaho kugaba ibitero kuri Amabasade za Amerika muri Kenya na Tanzaniya ,al-Libi ashyikirizwa ubutabera.
Source:Rfi.fr