Mu ijambo rye ageza ku baturage buri mpera y’ukwezi, Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete yavuze ko irangira ry’uwo mwuka mubi, ryabaye nyuma y’ibiganiro hagati y’abayobozi babiri b’ibihugu byombi byakozwe mu minsi ishize muri Uganda.

Kagame with Kikwete

BBC yanditse ko nubwo atagaragaje uko umwuka mubi wari wadutse hagati y’u Rwanda na Tanzaniya uzashakirwa ibisubizo, Perezida Kikwete yavuze ko intambwe yo kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ari yo ntangiro yabyo.

Tanzaniya n’u Rwanda byagiranye ibibazo muri dipolomasi mu cyayenge, nyuma y’aho Perezida Jakaya Kikwete agiriye u Rwanda na Uganda inama yo gushyikirana n’inyeshyamba zirwanya ibyo bihugu, ziba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Izo nyeshyamba zirimo umutwe wa FDLR ushinjwa n’u Rwanda kuba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda n’umutwe wa Lord Resistance Army wa Joseph Kony.

Iryo jambo ryo kugira inama ibyo bihugu, ryakiriwe nabi n’u Rwanda kuko byafashwe nk’aho Perezida Kikwete yari yinjiye muri gahunda z’imbere z’u Rwanda mu kurugira inama yo kuganira n’abantu rushinja ubwicanyi.

Abajijwe na BBC icyo u Rwanda ruvuga kuri icyo gitekerezo ku itariki ya 27 Gicurasi 2013, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yacyamaganiye kure. Yavuze ko ibyatangajwe na Perezida Kikwete ari ukwirengagiza ukuri, cyane ko byavuzwe n’umukuru w’igihugu uzi neza Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mushikiwabo yagize ati “Sinibaza ukuntu Perezida Kikwete yaba umuvugizi w’inyeshyamba za FDLR !”

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje asobanura ko FDLR atari umutwe w’inyeshyamba nk’indi yose isanzwe irwanira muri Congo, ahubwo ko ari umutwe w’iterabwoba ukurikiranwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Yongeyeho ko Perezida Kikwete atari akwiye kwitiranya imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

BBC yanditse ko umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi wakomeje kandi gushyushywa n’ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Perezida Kikwete yahamagariye abanyapolitiki n’ibitangazamakuru gufasha impande zombi gukuraho icyuho cyatewe n’uwo mwuka mubi.

Ariko kandi muri iryo jambo rye, Perezida Kikwete yaboneyeho gutanga ibisobanuro ku gikorwa cyo kwirukana muri Tanzaniya abimukira batujuje ibyangombwa, avuga ko byakozwe hadahutajwe uburenganzira bwa muntu.