Gen Kayumba namadamu we RosetteNkuko byagaragaye mu kinyamakuru igihe, ko ngo Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge  ruburanishiriza imanza z’imbonezamubano, ubucuruzi, umurimo n’ubutegetsi; kw’itariki ya 30 Nzeri 2013, rwasomye urubanza Banki y’Ubucuruzi (BK) iregamo Kayumba Nyamwasa n’umugore we Tumusime Kayumba Rosette, rutegeka ko bagomba kwishyura bidasubirwaho amafaranga agera kuli millioni 20, akomoka ku mwenda bemeje ko ngo Rosette Kayumba yahawe na Banki y’abacuruzi BK . Rwema Francis, umunyamakuru w’inyenyerinews yegereye abaregwa maze bamutangariza uburiganya bw’indengakamere bukubiye muri urwo rubanza.Abaregwa bagaragaje ko Umwenda  babereyemo BK, uburyo bwo kuwishyura bwashyizwe mu bikorwa mbere yuko bahunga igihugu. Mu kiganiro bagiranye, bahereye ku bisobanuro binonosoye kuburyo byerekana ukuntu ibirego baregwa bidasobanutse. Abaregwa bagize bati: Twagiranye amasezerano na BK koko yokwishyura aliko BK yemeye ko tugirana amasezerano hagati yacu na ambassade ya CONGO, ndetse ayo masezerano akaba yarayo kugirango inzu yacu iturwemo na ambassaderi, twumvikanye ko ambassade izaja yishyura BK. Ibyo byarakozwe ndetse BK yakomeje kwishyurwa n’Ambassade amadolari $ 4,500 ku kwezi, ayo madolari akaba yaranganaga nibihumbi 54 byamadolari k’umwaka Ambassade yagombaga kuzajya yishyura iyo ikomeza ubukode. Ambassade ya Congo yimukiye munzu ya Gen Kayumba na Rosette Kayumba kwitariki ya 12.02.10 aliko yavanywemo ku ngufu mu gihe gito nyuma y’aho abaregwa baje guhunga igihugu kwitariki ya 25.02.2010, mu kwezi kwa munani wa 2010, Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be batatu bahoze muri FPR na APR bafatanije, basohoye inyandiko bise Rwanda briefing, iyo nyandiko yasesereje abategetsi ba Kigali ndetse ubwo nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

mushikiwabo_louise yahise ategeka ko Ambassaderi wa Congo yirukanwa munzu ya Gen Kayumba Nyamwasa na Rosette Kayumba. Ambassade ya Congo ubwo yishyuye amadolari arenga $ 26,000 hagati y’ukwezi kwa kabiri n’ukwa munani 2010. Nyuma yaho ambassade ya Congo iviriye muriyo nzu, z’amaneko z’u Rwanda zatangiye kuyikoresha zifungiramo abantu baba bafashe ndetse benshi baba baziza ko ngo bakunda Gen Kayumba.

Bitewe n’uko leta ya Kigali yasheshe amasezerano yari hagati ya famille ya Gen Kayumba na Ambassade yaracumbikiye, hanyuma leta igahita isohora abakode ba Gen Kayumba na Rosette Kayumba, kuva icyo gihe leta niyo ikoreramo.

Abaregwa badusobanuriye ko ahubwo leta ya Kigali ibarimo $162,000 bya madolari kuko y’irukanye abo bali bafitanye amasezerano igatangira gukoreramo ubwayo kugeza n’ubu.
Iyi nzu ya Gen Kayumba na Rosette iri Inyarutarama, yagizwe ibohero (safe house) ry’infungwa ziba zicwa urubozo, nk’uko bigaragara hasi hano amasezerano yakozwe yerekana ko leta ya Congo yagombaga kwishyura bank.
Taliki ya 19/06/2010 Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afrika yepfo, ubwo kandi akaba yaranahise akatirwa gufungwa imyaka makumyabiri n’urukiko rwa Kigali, ubwo niho abaregwa bahera babaza bati: Ese ahubwo niyo tuba twaribwitabe inkiko babona byari bushoboke bite?
Abaregwa bashoje ikiganiro bemeza ayo marorerwa yose babakorera ko arebana na politiki mbi iri mugihugu cy’u Rwanda, bati: Ntabwo ar’inzu imwe leta yigaruriye gusa ahubwo n’ebyiri kandi zose twazubatse dukoresheje amafaranga yinguzanyo koko nkuko bitangazwa, bemeje ko inzu ya kabiri nayo leta yegukanye ubu ngo ikorerwamo na Auditora militaire. Bati ariko twishyuye izo nguzanyo twubakishije ayo mazu kugeza aho leta yigaruriye ayo mazu yombi bityo rero bakaba babona leta ariyo ahubwo yagombye kwishyura banki aho bigeze kuko ariyo irimo gukorera muri ayo mazu. Bakomeje berekana ko hari n’ishuli rizwi kwizina rya Green Hills Academy bari bafitemo imigabane ariko yose ikaba yaregukanywe na madame wa nyakubahwa Paul Kagame ariwe Janette Kagame.

Bikaba bigaragara ko mu Rwanda ubacamanza butabereyeho abaturage ahubwo buriho kubera inyungu za leta, niba umuyobozi nka Gen Kayumba anyagwa ibintu yakoreye n’amaboko ye, Rujugiro akaba yaranyanzwe ibintu byose yakoreye n’amaboko ye, ndetse ninfungwa zitagira ingano zimaze imyaka mu ma gereza zitaburana, ubwo umuturage usanzwe azarenganurwa nande koko? Mu nyandiko za Banki ziragaragaza uburyo busesuye bw’ ukuntu banki yagombaga kwishyurwa, ndetse namasezerano yose bagiranye, Inyanditse ko zikulikira namasezerano yakozwe na bank BK, ndetse na ambassade ya Congo nabaregwa, aliko bakunzi b’inyenyeri mukande kabili kulizo nyandiko hasi nibwo zifunguka neza

Murakoze.

 

Picture 035

 

 

 

 

Picture 036

 

Picture 037

 

Picture 038

 

 

 

Ngiyo inkuru ikulikira hasi hano yerekana ukwo inkiko zo mu rwanda zayombye.

Urukiko rwategetse Kayumba Nyamwasa n’umugore we kwishyura BK miliyoni 20
Yanditswe kuya 30-09-2013 – Saa 16:48′ na Rene Anthere Rwanyange

 

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge aho ruburanishiriza imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2013, rwasomye urubanza BK iregamo Kayumba Nyamwasa n’umugore we Tumusime Kayumba Rosette, rutegeka ko bagomba kwishyura bidasubirwaho amafaranga akabakaba miliyoni 20, akomoka ku mwenda Tumusime yahawe na BK.

Ku cyicaro cy’Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, kuri iki gicamunsi saa cyenda, rwasomye urubanza Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK) mu izina ry’iyo banki, ahagarariwe na Me Rukangira Emmanuel, arega Kayumba Nyamwasa n’Umugore we Tumusime Kayumba Rosette, umwenda remezo ungana na 17,227,083 z’amafaranga y’u Rwanda ; atarishyuwe kuva mu 2011 kugeza magingo aya.

Nk’uko byasomye n’umucamanza, Tumusime Kayumba Rosette yasabye BK umwenda ungana na Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo akaba yarashakaga gusana inzu iri i Nyarutarama mu kibanza No 5743. Ayo mafaranga yose ntiyayemerewe kuko BK ku itariki ya 30 Kamena 2009 yamwemereye miliyoni 20 yagombaga kwishyura mu mezi 36. Ku itariki ya 8 Ukwakira 2009, Kayumba Rosette yanditse asaba ko BK yamwongerera igihe cyo kwishyura ho imyaka ibiri, ku itariki ya 12 Ugushyingo 2009, arabyemererwa.

Kwishyura ngo byageze aho birahagarara, ku itariki ya 4 Mutarama 2011, BK yandikira Kayumba Rosette imusaba kwishyura ariko ntiyabikora, bikomeje gutinda ku itariki ya 9 Gicurasi 2013, BK itanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi bwa Nyarugenge.

Ku itariki ya 5 Kamena 2013 iburana rya mbere ryaratangiye, BK ihagarariwe na Me Rutembesa Focus, ariko abaregwa ntibaboneka. Ku wa 25 Nzeri 2013 urubanza rwaburanwe mu mizi, BK ihagarariwe na Me Muzayire Angele, ariko na none uruhande ruregwa ntirwaboneka. Uhagarariye BK yamenyesheje urukiko ko abaregwa babimenyeshejwe kuko byananyuze mu bitangazamakuru ku buryo bwemewe n’amategeko.

Urukiko rwasuzumye ikirego rutegeka ko Tumusime Kayumba Rosette, kwishyura umwenda ungana na 17,227,083Rwf, inyungu zingana na 19.25% ni ukuvuga 2,030,000Rwf, agatanga na 200,000Rwf y’umwunganizi mu mategeko ndetse n’amagarama y’urukiko angana na 5100Rwf. Amafaranga yose agomba kwishyurwa akaba angana na 19,927,083. BK yo igasubizwa ingwate y’amafaranga yatanze.

Umucamanza yavuze ko amafaranga y’indishyi angana na 200,000 yagenwe mu bushishozi bw’urukiko, kandi Tumusime Kayumba Rosette ariwe ugomba kwishyura umwenda wenyine kuko yashyize umukono ku masezerano wenyine, atabikora mu gihe kigenwe hagakurikizwa amategeko.

Urubanza rwasomwe ababuranyi bombi badahari.

Kayumba Nyamwasa yashakanye na Tumusime Kayumba Rosette mu buryo bwemewe n’amategeko, bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

 

anthere@igihe.rw