Nanone habonetse undi muhungu wemeza ko se ari Rwigema, ndetse ko nawe yahigwaga
Janeatte Kagame na Gen Jack Nziza bakomeje koshya abana guteza urubwa numugayo Madamu wa nyakwigendera Gen Rwigema, ibyo byose bikaba biba Paul Kagame arebera. Inyandiko ikulikira namabi ya Janeatte Kagame ashuka abana gukora, mu bihe twagombye kuba twibuka intwari zacu. Niba abana ara ba nyakwigendera Fred Gisa Rwigema ikibazo nikihe? ese Kagame bareranywe wanamusimbuye yabamariye iki, cyangwa ubu abamariye iki?
Ngaragaje, mu kwezi gushize, aho yahamije ko ari umuhungu wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, intwari y’u Rwanda, ubu noneho hagaragaye undi muhungu uhamya ko ari uwa Rwigema, nawe akavuga ko yagiye ahigwa na mukase Janet Rwigema.
Abinyujije kuri Facebook, Dan Mutabazi Gisa, yashinjije Janet Rwigema kuba yaragerageje gushaka kumwica.
Alfred Gisa yatunguranye mu itangazamakuru ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ari umuhungu wa Rwigema, ubu iboneka ry’uyu muhungu wundi ryo rishobora gutungura benshi.
Ku nshuti zanjye mwese n’umuryango, ngiye gutangaza ubuzima nabayemo kuva navuka kugeza ubu.
Kuba mpisemo kubitangaza none si igitangaza. Tariki 17 Nzeri, ni umunsi wanjye w’amavuko ; none numvise uyu ari wo munsi wanjye wo kuvuga inkuru yanjye y’ukuri.
Izina ryanjye ni Dan Mutabazi Gisa, mfite imyaka 23. Nabyawe na Joy Bamwekingire na Fred GISA Rwigema, mvukira mu bitaro bya Kabale. Data yapfuye mu ukwakira 1990 igihe yarayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda
Nzi neza akababaro buri wese usoma ibi afite, bitewe n’ibindi muherutse kumva kuri mugenzi wanjye Alfred Gisa uherutse gutanga ubuhamya. Alfred nanjye turaziranye kandi ndabyishimira. Twahujwe n’inshuti za Papa n’abavandimwe.
Namenye isano ryanjye mfitanye na Papa nkiri muto. Namerewe nabi kuko nari ntarakura, ariko uko nagiye nkura namenye impamvu ntigeze mubona ariko nishimira ibyo yakoreye u Rwanda.
Uretse Alfred, mfite byinshi bitandukanye n’ibye. Mfite imyaka 7 najyanywe kubana na mushiki wa Papa. Namenye nyogokuru n’abandi bavandimwe.
Ndashima masenge wemeye ko mba mu rugo rwe kandi nzahora nibuka urukundo yanyeretse n’akamaro yangiriye.
Kwa masenge, nabaye mu buzima bw’ihahamuka. Ni igihe mpindukira bigatuma ndakarira abantu ndetse n’ibintu bimwe na bimwe. Nari muto nkasekera abantu badakwiye gusekerwa.
Aho kunyereka urukundo, buri mwana wese akenera akiri muto, naranzwe, ndatukwa ndanajugunywa.
Ubwo mukadata Janet yamenyaga ko nabaga mu Rwanda yatekereje nabi ko nje gutwara imitungo ye.
Mukadata yabwiye buri wese wakoranga nanjye ko agomba guhitamo kugumana na we cyangwa akagumana nanjye.
Ku myaka 7 nari nzi ibikorwa kandi nabonaga uko buri wese yandwanyaga. Iyo nibutse ubwo buzima burambabaza ku buryo numva ntazi niba hari uwo naha imbabazi.
Ku bw’ubushake bw’Imana nari umuhungu muto wari wikenereye urukundo, kwitabwaho, uburezi n’icyizere cy’ahazaza.
Mukadata Janet, nzi neza ko uzasoma ubu butumwa kandi nakubwira ko nibuka neza igitutu washyize kuri nyogokuru ngo anjugunye.
Nabaye muri ibyo bihe by’akaga mu myaka itatu kugeza ubwo mama yafataga umwanzuro wo guhagarika ibyo. Mama yansubije Uganda akaba ariho nabaye kugeza ubu.
Nafashe umwanzuro wo kuvuga ubu buzima bw’akaga nkabumenyesha rubanda kuko bwangizeho ingaruka mu mikurire yanjye kugeza none.
Ntekereza ko kugirango nkire ibikomere, ari ngombwa kubwira buri wese icyanteye kuguma muri ako kaga kugira ngo uwabikoze atsindwe njye ntsinde.
Inkuru y’ubuzima bwanjye ni ndende, ibintu byinshi byambayeho mu myaka itatu ndi mu Rwanda na nyuma, byose byaterwaga na mukadata.
Ntekereza ko umunsi umwe tuzahura amaso ku maso tukaganira buri kimwe ukamenya ko wanyifurije ikibi ariko Imana yaragutsinze irandinda muri iyi myaka yose.
Ntekereza ko nyuma y’uko ngenda, ubuki bwose wangaga ko bungeraho waraburetse butembana umudendezo.
Ntekereza ko ubwo nagusigaga mu mahoro icyubahiro washakaga cyakugezeho kubwinshi.
Nzi neza ko ubwo wamenyaga ko wankuyeho, byari igihe cyo kwishimira insinzi kuri wowe. Mukada imyifatire yawe yanyeretse agasuzuguro wagiriraga data.
Iyo nibutse ibyo bihe, ndaribwa kandi nkahabwa imbaraga zo kubabarira uwo ariwe wese wankoreye ikibi.
Uyu munsi mvuze ko ntazongera kwihisha. Igihe cyo kwihisha kirarangiye. Ndashaka umwanya wanjye muri Sosiyete. Ndashaka gusubizwa uburenganzira bwanjye ubu sinzongera kubaho mu bwoba.
Iminsi y’akaga irarangiye uhereye none. Nitwa Mutabazi Dan, umuhungu wa Fred Gisa Rwigema kandi ndabyishimiye.
Ishimwe ryinshi kuri Mama wandinze imyasaya y’intare. Nabariya ubuzima bwabo bwagizweho ingaruka nuko nari ndiho, ndabamenyesha ko mwagombaga kwerekana itandukaniro mu mikorere.
Ngiyi Teknike mba ndoga Rwabugili!
Gusa jye mumbwire niba ibi atari ukwivamo wa mugani w’umunyabyumba.
Nzabandora.
Jye numva ukoresha aba bana nawe ubwe nta bwenge agira, uretse ko nabo ntabwo bafite. Ese ubundi baba koko ari abana ba Rwigema jye ko ntabona aho ikibazo kiri. Ubundi se ko batavuga icyo bashaka? Jye mbona uuntu urimo kubakoresha afite urwango yifitiye kugiti cye n’umugore wa Rwigema, ariko biteye isoni kubona Kagame ateza uyu mupfakazi amashitani gutya. Ariko icyo nabwira aba basore barimo gukoreshwa ni uko batazatinda kubona ko bibeshye.
Hari umugabo wigeze kuvuga ati abatazi iby’inkotanyi bazashiduka inkota ibageze ku gakanu, arongera ati bariya bantu n’indwanyi umunsi umwe bazirwanira hagati yabo rubure gica… uwo muntu rero yavanguraga amoko ariko aha yavuze ukuri, yitwaga KANTANO (umukozi wa RTLM)
Murarye muri menge rero uyu muntu KAGAME azavaho asize ibibazo byinshi by’inzitane, ubukungu ari ntabwo, ABANYARWANDA bishishanya ndetse n’amoko yombi agihanganye, ndetse abavandimwe nabo baryana, ibihugu duturanye bitwanga,
NYAGASANI ADUTABARE.
Nyamara aba basore murabarenganya. Murebe hirya yabo gato muraza gusanga hari ababihishe inyuma bafite indi migambi. Nonese, uyu ngo ni Mutabazi Dan, ko mbona ibyo yanditse ntanahamwe yerekanye ukuntu Janet yashatse kumwica? Niba yarabaga kwa nyirasenge, yashakaga ko Janet amukurayo akaza kumurera nkaho atagira nyina? Icyo bari bakwiye kwibuka bombi, nako kwibitswa ni Igihe.com nabandi baba bagira inama, nuko icyari kibahuje na Janet yari Rwigema. Igihe apfuye ataberekanye ntaho bahuriye na Janet. Icyo basigaranye nisano yamaraso na bana ba Janet, Junior na mushiki we. Imitungo niba hari niyo Rwigema yasize, dore ko nkeka ntaniyo yasize kuko muzi hafi cyane, yayisigiye abana be bari bazwi numugore we. Igihe.com, mwibutse abo basore ko ari adults, niba banyina barabashyize mumashuri bakwiriye kuba barangije Universite, bagende bajye gushaka ibiraka nkabandi banyarwanda bose. Naho niba job zabuze bakayoboka iya Facebook, ni Igihe.com igakora nka amplificateur, muzakomeza guhura nibibazo. Ubwo se murunva hari umuntu uzishimira guha akazi umuntu wumugabo ufite amatiku nkaya? Jye ntako namuha. Keretse leta ibahe akokurinda irimbi ryase. Naho ubundi wamugani, mwerekanya ko mwavutse kubagore batagira gahunda. Imana ibahane.
Aba basore barababaje. Ubakunda cg ukunda Rwigyema nabajyane hanze babonane ninzobere zabyigiye, ubundi babafashe bahuye nibibazo, babaye victims rw’ububi, guhisha kwabatutsi. Ese ko abo bahungu tureba ari bato kubo Rwigema yabyaranye na Jeannette, ubwo inyenzi ntizafashije umugore kubahisha? Reka tuvuge ko Janet yarabizi, ubwo agahinda ko kubura umugabo, no kutamenya uwamwishe wari kukongeraho ko yarenze isezerano ryo kudahemukira uwo bashakanye. Ukosheje asaba imbabazi. Ese Rwigema ko atarakiriho, ndetse nuwo Dan ashobore kuba ataramumenye, inkotanyi zaba zarabafashije ariko zikirinda gukomeretsa umupfakazi janet? Ashwi da! Yareze abo yabyaye kandi yabifashijwemo n’inkotanyi FPR. Abo bandi ko bari bafite ba nyina bazize iki? Ko duheruka Kagame na Mukiwe barahoze ari inshuti, bakajya bajyana muri vacances, ibyo biganiro bigeze babigira ngo barebe uko abo bana babayeho? cyangwa ba Janet bombi bari babitemo amabanga, dore ko ngo umwe muri bo yaba afite uwo yabyaye kera mubahutu.
Ukunda Rwigema, azamufashirize abo yasize, ubakoresha nawe kunyungu ze, ntabwo bizamuhira. Abo basore barababaje, nkuko nizindi mfubyi cg abana babuze ababyeyi mu ntambara, baba abahitanywe na jenoside cg iza mukotanyi, bose ni inzirakarengane. SOS
Bibi,
Nuwuhe wabyaye kera mubahutu sha?