Urwanda rwararimbutse ,abaje kururokola bararutaba
Nyakubahwa president wa republika y’Urwanda koko wibaza ko uzakomeza kurindagiza abanyarwanda kugeza ryari? Uti Urwanda rwaba ruto ariko ntiruba gito, urongera utiâ€Urwanda rwararimbutse. Jye nkibaza nti niba Urwanda ari ruto ariko ntirube gito, ninde Gito?Nyakubahwa president jyewe nk’umunyarwanda wabaye Mu Rwanda igihe cya President Gregoire Kayibanda, no mugihe cya president Juvenal Habyarimana no mugihe cyawe, hanyuma nkajya no mumahanga nkabona impinduka zagiye zibaho nsanga mwese mwaragize uruhare mukugeza Urwanda aho rugeze.  Ndashaka kukumenyesha ko Urwanda rutarimbutse muri 1994. Ahubwo Urwanda rwatangiye kurimbuka kuva mugihe cya president Kayibanda, ndetse aho niho president Kayibanda yashakaga kurimbura ubwoko bwa, Abatutsi. Icyo gihe ndakibuka baje no kubyita†Muyaga “Narimfite imyaka irindwi Imana yo yonyine niyo yakinze ukuboko. Ibyo bikorwa ntabwo byabaye mu Rwanda hose, ahenshi abanyarwanda banze gukurikiza ayo mategeko.Icyogihe hari amacakubili ashingiye kubwoko hamwe nuturere. Aho niho Habyarimana yahagobokeye ahagarika icyo gikorwa cyo kwica abantu. At the time Habyarimana was my Hero kugeza aho nawe yaje guteshukwa kuntego ze akabuza abana babatutsi hamwe naba bahutu baturukaga mu nduga kujya mumashuli makuru, ariko ntawe yicaga,ahubwo wabaga ufite bene wanyu mumahanga ukajyakwiga ukanataha ntakibazo uhuye nacyo, Ikindi yashishikarije abanyarwanda gukora umuganda, noguhinga ibingwa ngandura rugo, ndetse abyita umwaka wo kwihaza mubiribwa. Ntanzara yari mubanyarwanda, ntanarimwe yabujije umunyarwanda gusarura ibingwa yihingiye. Ntanarimwe yigeze arimbura imyaka yabanyarwanda ngo abategeke ibyo bahingabibatunga.
Aho rero niho waziye na RPF/RPA, yarifite intego nziza kandi zagaragaragako zasana ighugu cyari cyarimbutse, ntibyatinze gato you forced President Pasteur Bizimungu to resigne. Yemeye kuva kumwanya we kubera igitutu wamwocyeje, nkumunyarwanda ushyira mugaciro, wubaha igihugu nabanyarwanda, yarebye ko niyanga hazapfa benshi,kandi nubundi urwanda rwari rumaze kubura abana barwo, ntiwahagarariye aho ahubwo waramufuze nabi kandi muburyo butemewe namategeko agenga abanyacyubahiro nka aba president. Nyakubahwa you hijacked the ideology of RPF uyihindura ubusa. Amatwara ya RPF wayanduye ayo kwica,gufungira ubusa abantu, gusahura umutungo w’Igihugu, wambura uburenganzira bw’ikiremwa muntu abanyarwanda, ntabwisanzure mubanyarwanda sinabo mu Rwanda gusa nabo mumahanga wabagezeho. Mumagambo make urwanda rwatangiye kurimbuka cyera wowe uje urarutaba. Urwanda ntabwo arigito ahubwo mwe bayobozi barwo nimwe gito kandi nimwe mwarurimbuye ndetse bikugezeho urarutaba.
Uti abanyarwanda aho bariho hose bakwiye kuza mu Rwanda bisanga. Ubundi niko byakagenze arikoibyuvuga n’ugucuruza amagambo gusa siko bimeze, nonese Mme Victoire Ingabire yaba yarisanze kandi we yaraje afite imigambi yo guhindura amatwara amwe yumvaga atanogeye igihugu cyacu,ntacyaha yakoze abifitiye uburenganzira, igisigaye ni abanyarwanda guhitamo ibibanogeye, si wowe ugomba gutekerereza abanyarwanda.
Maze kubona ko ufite ikibazo kimwe gikomeye cyo kutemera “challengesâ€. Uti Afrika turinyuma Impamvu ntayindi nuko gutsimbarara kubitekerezo byanyu mukumva ko ntawundi munyafrika wagira ibitekerezo byubaka kurusha ibyanyuâ€Everyone is as good as anyoneâ€. Afrika ntirinyuma kubera ko tubazanya aho tuva,cyangwa aho duturuka, ahubwo turinyuma kubera ko ubutegetsi bw’abanyafrika bwiganjemo Dictators. Dictators ntibemera challenges. Aho abo bohanze uvuga iyo umutegetsi wese asa nze yateshutswe kunshingano ze, ahita atanga ubutegetsi kandi agakomeza afatanyije nabandi kuzamura igihugu cyabo.
Uti kugira inabi,kwica,cyangwa gucuruza amagambo ntaho biri mumateka kandi ntibyubaka. Nyakubahwa koko ayomagambo urayabwira abanyarwanda wapfakaje,abo wagize impfubyi, abo wamariye abavandimwe,abo wamariye abana,abo wafungiye abana bazira ubusa. Ndumiwe hano pe!!!!!!!!Guhera nambere yuko dufata igihugu wishe Intwari zingahe? Afande Gashumba,Afande Sam Byaruhanga, AFANDE Muvunanyambo nabandi benshi kandi ubwo bapfanaga nabana ba ma escort nabandi tutarondora amazina ngo tubarangize. Nyuma yaho leta ifatiwe hamaze gupfa abasilikare bangaye ?, abowagiriye nabi kandi badufashije gushaka wa muti wahoze uvuga, abo wafungiye ubusa,abaguhunze,abo ukurikirana nubu ngo ubavushe ubuzima Imana yabahaye. Nonese ibibyose haraho bihuriye nibyo uvuga?Nonese ayomateka uvuga ko ataba ho wowe wayavanyehe akwemerera kwica abanyarwanda,no kubagiriranabi ndetse noneho ukaba unacuruza amagambo?
Uti nkorana nabanyarwanda babanyamerika ubwose s’ukubaka? Ibyo sibyo byubaka, kubaka nuguha agaciro abantu uyobora, ukemera challenges, ugaha ubwisanzure abanyarwanda, ukemera ayandi mashyaka kugirango uhe choice abanyarwanda yo guhitamo ubuyobozi bubabereye.  Uti  amacakubili arasenya ntiyubaka, uti no muri history namateka nigishijwe amacakubili nakintu kivamo, kubwange ndibazako ayo mateka wigishijwe niyo history utabizingatiye,ntabwo wayumvise neza kuko iyo uba warayazingatiye ntabwo wateranya abanyarwanda baba mumahanga ukabazanamo amacakubili ukoresheje,amafranga, uburozi nayandi matiku agamije kwanganisha abanyarwanda  Ref;(jan/2011in London ukoresheje embassy diplomats and lt col Mupenzi uretse ko bimwe bitabahiriye kandi nibindi byayo marozi aho bucyera baraza kubuhamba cyangwa babwirire kuko igihe nigito bagasanga ko bibeshye)
Warangiza ngo banyarwanda aho muri hose,mwiheshe agaciro mugaheshe aho muri ndetse muzaba mugahesheje Igihugu cyanyu. Kandi muzabane hagati yanyu ndetse nabandi. Warangiza uko hereza amafranga abanyarwanda nabo badafite impano yo kureba kure ngo bice bagenzi babo, Ayamahanga nkuko ubivuga bageze kure. kuko hari ubuhanga bukomeye, iyo ukoze nabi urafatwa, niyo byatwara imyaka. Ninayo mpamvu navuze ko bazageraho bakabwirira.
Nyakubahwa uge ushimira Imana kuko wakoranye nabantu bareba kure, bitonze kandi bashishoza, kuba ntawurahaguruka ngo bakurwanye uzineza ko kurugamba ntabwo wakwigereranya nabo, ntanubwo byatwara igihe ariko bazi gupima, mumibare bageze kure, abo wishe wabicanye nabana bato babasilikare, ntampamvu yuko abantu bakomeza gupfa kandi bazira ubusa. Iteka iyo uhuye nabanyarwanda bose bakwereka ko bagushyigikiye, amashyi bagakoma,impundu zikavumera, wibaza ko abaribyo? 99% yabo bantu bakoma mumashyi mu mitima yabo haba harimo ibibazo byinshi (most of them they grip their fists) nibyabindi mukinyarwanda bavuga ngo “Indyaryarya ihimwa nindyamiriziâ€Kandi uhisha umutu kumwanga, akaguhisha ko abiziâ€There is a saying “No one can take over a dictator, Dictator takes over himself†Nigihe gito bikaba ndetse wenda nawe waba ubibona.
Lt  Jeanne Umulisa.
Komereza aho wamubyeyi we nta joro ridacya…
uwari ukuvukuje ubuzima ataguhaye nta cyo azagutwara.
Ese nta gakuru k’umunyakuri wundi Gasasira JB bahwihwisa ko yazize agaherere nk’abandi bose bazira amafuti ya Kagame?
Gusa jya usenga iyo mu ijuru batazakwivugana ye!
it best: By all means, break all the rules as soon as you know them! He could paint a square face with 3 eyes and that was itnovanion, because he could draw a perfectly realistic, academic portrait before that. To break rules, there must be something to break in the first place, a departure point, a coordinate system.In this sense, standards enable itnovanion, in addition to other mundane but vital practicality they are needed for.Just MHO, it’s others’ sovereign right to differ
wanditse ukuri kwose,kagame wacu imvugo siyo ngiro(YES means NO), ni umubeshyi, ni iryarya, ni incakura ni umugome,yewe naragenze ndabona kandi ntareba inyungu zarubanda bose ,areba azagatsiko ke, kandi uyumuco ntuberebe umukuru w’igihugu. kungoma ya habyara umuntu wajambije uburezi ni “sekarije” aho yavugaga ngo ijya kurisha ihera kurugo, umuntu apfumbata uwo aherereye, ngo umwana wa ministri ntiyabura ishuri ngo uwumuhinzi aribone,kandi yari uwo mukazu avuga rikijyana ,ubutegetsi bubi.yewe Imana ikunda u Rwanda izarutabara,kandi izakoresha abantu bashyira mukuri.
Umulisa we ibi turabyemeranyaho cyane , gusa Kagame nabamubanjilije we abakubye incuro 100%
kubera ibintu uvuze haruguru ! Kugambana , kuroga , kwica ,kandi byose abikora kubera ubwoba
amaherezo yumunzu rero ni mumbere .
Mugihe ubwiyunge ubu buba bigeze nko kuli 89% , Ivangura , n’itonesha Kagame we kubera gucamo abanyarwanda ibice yabusubije inyuma ho imyaka , 40 yose , uretse ko Kayumba na Rudasingwa nabandi binyanga mugayo biyemeje kubwizanya ukuli nka Musonera Jonathan , Hamwe na NYILICYUBAHIRO KIGELI JEAN BAPTISTA nawe Kagame ahejeje hanze avuga ngo : naza azamumena umutwe !! nguirango aba bagabo nabitwa indatwa kuko nibura balimo kugerageza kurohora urwanda , munyanja kagame ayoretsemo !! batangilire hafi .
Birashoboka kuko iyo mpamvu iba yahhfasrweao icyemezo siyo iba yongeye kugaruka. Icyo kiba ari ikirego gishya kabone n’iyo icyo yaba aregera cyaba gisa na kimwe cya mbere ariko kikaba nyuma yacyo. Urugero : Mbere yari ubusambanyi, urukiko rwemeza ko ntabwabayeho,nyuma le meme conjoint ahamwa n’ubusambanyi mu rukiko. iyi mpamvu ya 2 yakwemerwa kuko cyaba ari ikirego gishya.
Jeanne Umulisa uri intwari y’Urwanda kuko uri mubadamu bake batinyuka kuvugisha ukuli!nakugereranya na madame Agathe Uwiringiyimana, Ingabire victoire,sinzi niba hari abandi badam dufite kurwo rwego!Madam Jeanne.amateka aravuga, niyo ubu ntawabigushimira ariko mumateka uzaba wanditse nkutararipfanye mugihe abandi bose bikirizaga ”yego mwidishyi”
Dukeneye abadamu benshi nkawe batari inkomamashyi!!
Iyo Madam agathe aba akiriho sinibaza ko aba akiri murwanda!kuko atari kwemera ubuhendabana, ngo akine politiki ishingiyeku kinyoma!
Lt Jeanne Umulisa,umaze kwiyerekana uwo uliwe kuko kuduha amateka ya Kayibanda na Habyarimana warangiza mwaragiza ngo mwarahuze,ibi bimwe bigaragaza abantu nkamwe mwavugaga ngo Habyarimana n’umubyeyi,none urwanko ufite Kagame rurarenze cyane ariko ntacyo wowe nizo ngengera mwananiwe kubaka igihugu ubu musigaye mubunza amagambo adafite agaciro.Ni mureke abanyarwanda bubake aho kurota musenya.Naho uretse na Kagame nundi munyarwanda azabahitana kubera ibigambo mwirirwa muvugaguro
Serge we
Ukomeje kugaragaza aho ibitekerezo byawe byaba bigarukira. Gutukana gusa ntakintu nibura wanditse kivuguruza abanditse ibyo udashaka kumva ntabwo byubaka. Gutukana nubunyamusozi mukinyarwanda. Naho gutega abantu iminsi byo ntanakimwe bivuze kandi ntanicyo bihindura, Ubundi mukinyarwanda bavugako “Ibuye rihilima urwondo rugisukuma” Inama nakugira nukuvuguruza ibyo wumva bigoramye byafasha wenda nizo ngegera wavuze zananiwe kubaka igihugu.
Utazi Kagama aramubarirwa.Abo yishe ntibagira ingano.
Mukomere mwese.
Ndasanga Serge warengereye kuko ushaka kuvuga yuko Umulisa adafite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza,nyamara wowe ukaba ubufite.Ibi si umuco wa Demokarasi.Niba uwkoranye na Habyarimana afite uburenganzira bwo kumuvaho akajya muri MDR cg PSD cg FPR,bivugako nuwakoranye na Kagame afite uburenganzira bwo kujya muri RNC,FDU,n’ahandi ashaka.Il n’y a que des imbécile qui ne changent pas d’avis.Sintuka Serge Cg Umulisa kuko mwembi mugomba kubahwa.
Gusa iyo umuntu wakoranye wakoranye na Habyara cg na Kagame yisubiyeho akajya mu rindi shyaka,ntibivigako atagomba kuryakirwamo.
God bless Rwanda.
Cyo bikora icyo ngukundiye uvuze ukuri koko. Kagome ari gutaba urwanda. Nawe wigereye ahantu hose ukareba abantu ukuntu inzara ibishe, ari kwigisha abambari be ngo turye impungure z’ibigoli. Waseka ugatembagara warangiza agahinda kakakwica. Ese koko aragira ngo tugire amajigo meze nkariya ye duhore duhekenya koko?
Mwe mugugana na we mumubwire rwose yunamure icumu kuko abanyarwanda turashize,… atwicishije inzara. Ari abahutu n’abatutsi aratumaze inzara iratunogonoye. Insina zacu we, ibijumba byacu we, aratumze rwose ntiyibaza. Abidishyi be nabo ni uko barahwanye. Ni uguhora bahekenya amenyo
The biggest orbplem I was having in converting and consolidating my library was that when I tried to do it all in one big conversion, there was always some type of error that would interrupt the conversion. If you started it over again (by saying add new folder) then it would go from the beginning making duplicates of all the songs it had managed to convert before. I had to go through and manually select over 100 folders because of the interruptions it was giving me. And God forbid it threw an error in the middle of a folder, because then you had to manually enter the rest of the songs in the folder. It was a pain.