Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe: Polisi y’u Rwanda yashyize ku mugaragaro abapolisi 34 bakurikiranweho kugira uruhare mu kurya ruswa, kuri uyu wa kabiri.

Aba bapolisi bagizwe n’abapolisi bakuru batandatu n’abapolisi batoya 28, bafatiwe mu cyuho bahabwa ruswa kuva ku mafaranga 1,000 y’u Rwanda kugera kuri miliyoni.

polisi

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mushya, ACP Damas Gatare, yabitangarije abanyamakuru, ngo aba bapolisi bafashwe guhera mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka kugera mu kwezi kwa Cyenda.

Aba bapolisi 34, aho bagiye bafatirwa ACP Gatare naho yahagaragaje, kandi hajyaga hanugwanugwa itangwa rya ruswa.

ACP Damas Gatare ati “Abapolisi bose bafashwe bafatiwe mu byaha byo kurya ruswa kugira ngo batange impushya zo gutwara ibinyabiziga, guhindura urupapuro rw’amande acibwa umushoferi wafatiwe mu makosa (contrevation), abapolisi bafashwe bahawe amafaranga kugirango bashyire abapolisi ku ilisiti y’abajya mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye by’isi (Peace keeping mission) ndetse n’abandi bafashwe bashaka gucikisha abacuruzi baba bafashwe bacuruza ibiyobyabwenge.”

ACP Damas yakomeje avuga ko aba bapolisi bose banyuze imbere y’itsinda rya Polisi rishinzwe imyitwarire (Unity Disciplinary Committee) bakaba baragaragaweho bidasubirwaho n’iki cyaha.

ACP Damas Gatare yavuze ko bamwe mu basivili bafashwe bagira uruhare mu gutanga ruswa nabo batangiye kugezwa imbere y’ubutabera.

ACP Damas Gatare yakomeje asaba abaturage gukomeza gufasha Polisi kugira ngo mu Rwanda hacike burundu icyorezo cya ruswa.

Polisi y’igihugu itangaza ko iki gikorwa atari ubwa mbere gikozwe kandi bikaba bitazahagarara mu gukurikirana abaka ruswa.

ACP Gatare yatangaje ko muri aba bapolisi bakurikiranweho ruswa, 27 bagiye kwirukanwa burundu muri Polisi y’u Rwanda. Aba bapolisi bose bakaba barahamwe n’ibyaha byandagaza Polisi y’u Rwanda bitandukanye birimo kurya ruswa n’ibindi.

Yagize ati “Dufite abapolisi 27 bari ku rutonde bagiye kwirukanwa burundu muri Polisi y’u Rwanda, dufite abapolisi bane bazakora ibihano bahawe ndetse tukagira n’abapolisi batatu bategereje gucibwa urubanza n’itsinda rishinzwe imyitwarire muri Polisi y’u Rwanda(Unity Disciplinary committee).”

Iki gikorwa cyo kwirukana burundu aba bapolisi kibanza guca mu nama y’abapolisi (Police cancel), urwego rukuru muri Polisi, ikabyigaho nyuma ikabishyikiriza Minisitiri ufite umutekano mu nshingano ze agafata umwanzuro iyo ari abapolisi bato, haba harimo abapolisi bakuru bikanyura mu Nama y’Abaminisitiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yasabye yivuye inyuma Abanyarwanda ngo bajye berekana abapolisi babasaba icyo aricyo cyose kugirango babakemurire ikibazo cyangwa ababashyiraho iterabwoba.

Abapolisi bakurikiranweho kurya ruswa beretswe itangazamakuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mushya, ACP Damas Gatare, yereka itangazamakuru abapolisi bakurikiranweho kurya ruswa

rubibi@igihe.rw