I T A N G A Z O: UBUHAMYA KWIYICWA RYI MPUNZI ZAGUYE DRC
Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 07/09/2013 izabagezaho  igice cyambere cy’ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari ingabo za FPR/RPA ku bwicanyi bwakorewe abahutu mu makambi y’impunzi  muri 1996 mu cyahoze ari Zaire cyaje kwitwa Repobulika Iharanira demokarasi ya Congo.
Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba (19h00pm-20h00pm) z’I Kigali.
Abatumirwa bacu ni: Sergeant Major Kayijamahe Djuma, Jackson Munyeragwe na Joseph Mutarambirwa.
Insanganyamatsiko ni: “MU BWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA INGABO ZIBA ARI IZ’IGIHUGU, NTABWO ARI AKARIMA K’UMUNTUâ€
Turabamenyesha ko muzakurikirana icyarimwe iki kiganiro kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16,  no kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri internet: www.radioinyabutatu.com
Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri ku wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.
Radio Inyabutatu izajya ikorera mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, ikaba ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).
Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.
Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:
Telephone: +44 20 8123 3482
Email: editor@radioinyabutatu.com
Skype: radioinyabutatu
Mugire Imana Ikomeze ibarinde.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
Ibiyaga bigari bya Africa