Banyamashyaka banyarwanda namwe mwabyiyemeje, nanditse iyi mpuruza nkangurira mbere nambere abanyamashyaka babyiyemeje guhagurukira icyarimwe bakajya kwitabaro bubatse umurunga w‘ubumwe. Ijyambo IMPURUZA rirabereka ko inzu yamaze gushya kandi utinda guhaguruka ashobora guhiramo nkuko umwanzi abatoranya urusorongo. Iyi nyandiko ikaba ireba abanyamashyaka aharanira impinduka yose aho ava. Ndayasaba kwishyira hamwe byihutirwa agatabara abana b’u Rwanda n’abaturanyi barwo, aho gukomeza kwirirwa aririmba ibyo azamarira rubanda kandi rurimo rurashira. Niba koko mushaka impinduka mumahoro uyu nowo mwanya mutazongera kubona ukundi, nkaba mbasaba guhagurukira mugasaba imiryango mpuzamahanga ibi bikurikira; Mukoresheje inyandiko, cyangwa se imyigaragambyo. Ariko bibasaba gushyira hamwe bitaba ibyo mukabireka.

Rwanda map

  1. 1.      Kutongera kohereza ingobo na Police mumitwe yubahiriza amahoro kwisi, kuko ntiwaba ubuza amahoro ibihugu bituranyi, ukora ubwicanyi bwibasira inyoko muntu, unica cyangwa ugashyigikira uwariwe wese wica ingabo za LONU ngo wongere ujye kubahiriza amahoro yabo wica „ Ikiremwamuntu muri rusange“ cyangwa se ngo ukorane ningabo wica cyangwa wicishije „Ingabo za LONU ziri muri CONGO“.

 

  1. 2.      Gusaba ONU kwitandukanya na kariya gatsiko, yirinda gukomeza kukavanga mubikorwa by’umuryango w’abibumbye, no kugatera inkunga iyo ari yose, ikorohereza mukuneka no kubangamira ibikorwa byose bigamije kugarura amahoro.

 

  1. 3.      Gusabira amabargo igihugu cy’u Rwanda gikomeje gukoresha izo intwaro kigura mu guhohotera uburenganzira by’ikiremwamuntu haba mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi

 

  1. 4.      Gufatira imitungo y’abanyapolitike bijanditse mu kibazo cya kongo niya bene wabo yose iri mu mabanki bagasobanura aho bayikuye. Bagasuzuma niba idafitanye isano namaraso yamenetse muri Kongo „Diamant de sang“ ou „blood diamond“.

 

  1. 5.      Gukurikirana abakoze ibyaha mu gihugu cya RDC bari mu ngabo z’u Rwanda

 

  1. 6.      Guhatira ubutegetsi buriho ngo buyoboke byanze bikunze inzira ya democratie, aha mwibutsa miliyoni z’abanyarwanda zatikiriye mu ntambara yo muri 1994 na miliyoni zirenga 6 z’abakongomani zatikiriye muri kongo kandi abo bose bakaba barabuze ubuzima bwabo bitwa ko barinzwe ningabo za ONU (MINUAR na MONUSCO)

  Iyi mpuruza igomba kumvisha ONU ko ibi byose birimo kubera muri Kongo (RDC) ari ingaruka z’ubushishozi buke mungamba yafatiye igihugu cy’u Rwanda, ishyiraho urukiko rw’Arusha ruburanisha ubwoko, aho kuburanisha abanyabyaha. Ibibera muri Kongo bikaba aribyo byerekana ko hari agatsiko k’abicanyi ruharwa ONU yirengagije nkana ubu akaba ariko kamariye abana b’u Rwanda n’ababaturanyi kw’icumu. Kimwe mubyameza ko ONU yabigizemo uruhare, ikaba ari ukuba yarigijeyo umukuru w’urikiko rwa Arusha Madame Carla Del Ponte(Umusuwisikazi) washakaga guca imanza ashingiye kumahame remezo ya Martin Ruther King n‘umukambwe Nelson Madiba Mandela, batahwemye kwamagana iyo mikorere ishingiye ku ivangura iryo ariryo ryose. Banyamashyaka ntwari zurwanda, muri ibi bihe bikomeye niho abanyarwanda nabaturanyi bajyiye kubasuzumira. Ubu abana b’u Rwanda aha niho babasuzumira. Baziko muzi byinshi by’ubuzima babayeho kuko nta gihe batatatse, nyama abenshi muri mwe uasanga ntacyo bibabwiye. Nimwerekane ingufu zanyu kandi muharaniza kubaka urwanda rushya, mwikuremo indwara y’ubujiji ishingiye kunda ya Kadafi a Mobutu apfuye bakabisiga, ku ivangura iryariryo ryose, no kubwibone bw’amashuri. Nimuhaguruka mukarwanira iriya mirongo 6 nshyize haruguru mwivuye inyuma ntakabuza urugamba ruzasozwa muminsi ibarirwa kuntoki, kandi ntamaraso amenetse. Uko muzubaka Strategie mubiharanira nicyo kizagaragaza umunyapilitike w’ukuri u Rwanda rukeneye, utazarworeka. Ndangije mbasaba kwibuka inama ikomeye y’umukurambere wacu wajyiriye inama abahungu be batatu barwanaga „ bishoboka ko umwe yari GATWA, Undi ari Gatitsi, Uwanyuma ari Gahutu“. Ati iyo ubumwe bwanyu buhambirijwe umurunga ntawuzabameneramo. Ariko nimwiha gukomeza Gutatana, bazabavunagura nkibikenyeri umwe kuwundi. Mushayidi baramufite, Ingabire ni uko nabandi. Mwagiye muri politike mwabyiyemeje kandi ngo „Agapfa kaburiwe ni impongo“, Nimuhaguruke mutabare.