Ahagana mu saa tanu za mugitondo kuri uyu wa 28 Kanama nibwo ibindi bisasu bigera kuri 11 byaguye mu mirima y’abaturage mu murenge wa Busasamana Akarere ka Rubavu ahahoze hazwi kwizina rya (Rwerere) nkuko byemezwa na Kazendebe Heritier Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge

Rocket rouncher

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ibisasu biremereye n’imirwano yumvikanye mu duce twa Kanyarucinya, Kilimanyoka n’ibice bya teritwari ya Nyiragongo.

Uruhande rwa M23 rwatangaje ko indege za MONUSCO na FARDC arizo zabyutse zirasa mu bice bya Muraho n’ibindi bigenzurwa na M23 ariko ko nta basirikare bigeze babatera mu birindiro byabo.

Ibi bisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda ntawe ngo byahitanye mu baturage bo mu tugali twa Rusura, Gacurabwenge na Nyacyonga byaguyemo.

Nta makuru aratangazwa ku waba yarashe cyangwa akekwaho kurasa ibi bisasu mu Rwanda.

Mu minsi yashize ibisasu nk’ibi byagiye bigwa ku butaka bw’u Rwanda, mu mpera zicyumweru  gishize haguye ibigera kuri bine.

Ingabo z’u Rwanda zakomeje kugaragaza ko ibyo bisasu biraswa mu Rwanda n’ingabo za Congo (FARDC) bigambiriye ubushotoranyi.