RDF yishimiye ko ingabo za Congo zongeye kurasa mu Rwanda
Igisasu cya ‘rocket’ cyaturutse muri Congo kigwa ku butaka bw’u Rwanda mu mudugudu wa Bugu Akagali ka Busigari Umurenge wa Cyanzarwe i Rubavu kuri uyu wa 22 Kanama saa saba z’amanywa nkuko bitangazwa n’ingabo z’u Rwanda. Ibi bikaba byatumye bamwe mu ngabo z’u Rwanda basyugumbwa bibaza ko bakwerekeza muri DRC ku mugaragaro.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko iki gisasu cyaguye ahatuye abantu, ku bw’amahirwe ntawe cyahitanye n’ubwo ngo hari imitungo y’abantu cyangije. Kuri uyu wa kane hakurya muri Congo hiriwe imirwano hagati ya M23 na FARDC.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko iki gisasu babonye, cyarashwe n’imbunda ya 107mm Rocket Launcher.
Kuwa 15 Nyakanga uyu mwaka ibisasu bibiri byaguye mu murenge wa Busasamana birashwe ku bushake n’ingabo za FARDC nkuko igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko igisasu cyaguye mu Rwanda none ari ubushotoranyi bwakozwe n’ingabo za FARDC za Congo.
Yavuze ko kuri uyu wa kane u Rwanda rwahise rusaba abasirikare bagize Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kujya ahatewe icyo gisasu gusuzuma iby’icyo gisasu
Brig. Gen. Nzabamwita yatangaje ko abasirikare bagize EJVM bemeje ko iki gisasu cyarashwe ku bushake na FARDC ku butaka bw’u Rwanda.
Uru rwego rw’ubugenzuzi rwa EJVM rwashyizweho n’inama y’abakuru b’ibihugu 11 mu karere rukaba rurimo n’abasirikare ba Congo Kinshasa n’u Rwanda.