Amayobera kubisasu bikomeje guterwa muturere twu Rwanda

Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com aremeza ko Gerenade yakomerekeje abantu 16, abakekwaho kuyitera batabwa muri yombi Mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu masaha y’umugoroba, ahagana mu ma saa moya kuri uyu wa kabiri. Abantu 16 bakomerekejwe nacyo, babiri bakekwaho kugitera batabwa muri yombi.

Iki gisasu cyaturikiye mu mujyi wa Muhanga rwagati mu murenge wa Nyamabuye, mu kagari ka Gahogo, ahasanzwe hacururizwa amakarita ya telefone hazwi nko “kwa Jacques”.

Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutwakwasuku Yvonne yaduhamirije ko koko iki gisasu cyaturitse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ndetse abantu 16 bagakomereka, batatu muri bo bakaba bakomeretse bikomeye.

Mutwakwasuku yagize ati : “Nyuma y’uko iki gisasu cyaturitse hafashwe abantu babiri bakekwaho kuba aribo bagiteye bari kuri moto, aho umwe yari ahetse undi. Ubu bacumbikiwe n’inzego z’umutekano.”

Yongeyeho ko ubusanzwe aha hantu harangwaga n’umutekano usesuye.

Mutakwasuku yagize ati : “Aha muri Muhanga hari umutekano kandi turizeza abaturage ko nta kabuza badakwiye guhungabana.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabyayi, Dr Sebatunzi Osée yatangarije IGIHE.com ko abakomeretse bakiriwe muri ibi bitaro uko ari 16, 3 muri bo bakaba bakomeretse bikabije kuburyo boherejwe kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Dr Sebatunzi yavuze abasigaye 13 bakomeretse mu buryo bworoshye, aho bafite ibikomere byoroheje ku mubiri ngo bakaba batangira gusezererwa vuba mu bitaro.

.