Nyakubahwa President  w’u Rwanda ,

Mperutse  kumva discours wavugiye mu Ngoro y’Imana aho wahuriye n’abandi banyarwanda ngo mufutanye gushimira Iyaturemye.  Wahavugiye discours nziza cyane  ariko njye nsanga itandukanye n’imikorere ya RPF ishyaka riri ku butegetsi bwanyu nyakubahwa, ari yo mpamvu hejuru navuze nti IMVUGO SIYO NGIRO.
Wagize uti “Imana iraguha hanyuma wowe ugakoresha neza ibyo yaguhaye” Nikoko se niko waba ubikoresha? Ntaburenganzira bw’ikiremwa muntu, nta bwisanzure mu banyarwanda; abantu baratinya kuvuga ibitekereza byabo kuko bazi ko bashobora kwicwa cyangwa bagafungwa kuko bamaze iminsi babona ibyakorewe bagenzi babo.
Uti umuntu ashobora kugira ubumenyi bwinshi, ariko iyo utabushyize mubikorwa ntacyo biba bimaze. Jye nkagira nti ibyo” bikorwa bigomba kuba bigendana n’ubwo bumenyi”.  (practice has to reflect the theory  if not it becomes disaster like what is happening to your Government) nukuvuga ngo ubwo bumenyi bugomba gushyirwa mu ngiro nziza apana ingiro mbi.
Uti abanyamakuru  bafite uburenanzira ki bwo kumbaza igihe nzavira kubutegetsi?  Niko kazi kabo kandi babifitiye uburenganzira, kandi baba bafite n’impamvu  babikubaza, kandi burya abanyamakuru bavugira rubanda rugufi. Ubwo rero, iyo babajije ibibazo nk’ibyo haba hari impamvu, ahubwo abayobozi baba bagomba gusubiza ibyo bibazo. Ubundi umunyamakuru kubaza ibibazo ntacyo bitwaye, ahubwo biba ikibazo iyo nyir’ukubazwa  abifitemo ikibazo, cyane cyane iyo azi neza ko mu mikorere ye ya buri munsi “Imvugo atariyo ngiro”.

Uti abantu baturutse mu isi  zo hanze baza kuducira imanza z’ibyaha byakozwe cyangwa ibyo batugerekaho kandi dufite abacamanza bahagije natwe tukabyemera? Icya mbere  abo bantu bo hanze baza kuko babona ubwacu byatunaniye, none se ahubwo ubwo bucamanza bwacu bwaba bwigenga kuburyo baca izo manza bakurikije ubumenyi bwabo? Cyangwa bategekwa na president nkuko bimeze iwacu aho mu Rwanda.  Urugero naguha  ni nko kubona umuntu wari ukwiye kubahwa nka  President  Pasteur Bizimungu abura umuburanira akiburanira byaba bitagaragaza uburyo ubucamanza budafite ubwisanzure mu kazi  kabo?

None se  niba nta bwisanzure mu gihugu  uyobora, abantu badashobora kuvuga ibitekerezo byabo, bakaba batanenga ubutegetsi buriho, bakageza n’aho ibyiza bakoze byose babikwitirira (president niwe wadutumye) wumva nta kibazo biteye? None se niba uri Umunyarwanda uyobora abanyarwanda bagasagwa n’ubwoba bigeze aha urenganyiriza iki abanyamahanga? Nubaha icyuho bazanyuramo.
Uti “abantu bagomba kwitekerereza” !  None se ko ubivuga utyo kandi akaba ari ko byari bikwiye kugenda, kuki udatuma byaba  no mu Rwanda uyobora?  Niba umuturage ageze aho abuzwa kwicira ibigori mu murima yihingiye wumva ntakibazo aho biteye?
Uti  “jyewe ntawushobora kumbwira icyo gukora” ?  Nk’umunyarwanda, wari ukwiye kwibuka ko umugabo umwe agerwa kuri nyina, kandi ko umutwe umwe utigira inama ahubwo wifasha gusara! Kutubwira ko uri  kamara, ko ntawe ukugira inama; aha ntaho uduhishe, utweretse aho byose byapfiriye!!!

Imana yaraguhaye, ibyo yaguhaye ubishyira mubikorwa nabi  kuko utemera ko hari uwakubwira icyo gukora.
Uti  “nta muntu ugomba kumva ko ari inferior, ko ntacyo ari cyo imbere y’abandi. You are as good as anyone”. Ni koko niko ubibona? Cyangwa IMVUGO SIYO NGIRO? None  se uwo mutegarugori wa FDU, Victoire INGABIRE wafunze na mugenzi we Bernard NTAGANDA wa PS -IMBERAKURI , na nyakwigendera RWISEREKA wa GREEN PARTY mwaciye umutwe, n’abandi banyarwanda ndetse mwafatanyije urugamba mwishe abandi bagafungirwa ibyaha batakoze, abashoboye kuguhunga ukabakurikira aho bagiye ngo ahah ubambure ubuzima Imana yabahaye,barimo Gen Kayumba Nyamwasa, col. Patrick Karegeya, Lt Col Wilson Rutayisire n’abandi ntashoboye kurondora amazina, wasobanurira ute abanyarwanda bakumvise ko abo bose batari  as good as anyone else?
None se  Itandukanirizo ryawe n’abo bantu baturuka hanze bakumva ko bagomba kudukontorora ko riri he? Ko ibyo badukorera ari abanyamahanga wowe ubidukorera kandi uri umunyarwanda nkatwe, aho Imvugo niyo ngiro?  Ese kuba udukurikiranira aho turi, ukatwoherereza inkoramaraso zo  kuza kutwica  tuzira ibyaha tutakoze, ubona ari rwo rugero rwiza rwo gutanga?

Discours yawe yari nziza  iyo iza kuba yavuzwe n’undi  muntu waba yarashoboye gukoresha neza ibyo  Imana yamuhaye.
Ahubwo bikorwa byawe, higanjemo ibikorwa bibi biremereye kandi  ibigayitse nko kwica bagenzi bawe ubatega Mine, abarashwe, abafunzwe ntihabe ubutabera, Isahurwa ry’igihugu mukigurira indege zihenze,kurara mu ma Hotel  za $20000 kw’Ijoro , ama comptes  ubitse muri ba bantubo hanze nabonye ufite mo ikibazo kandi abaturage uyobora inzara igiye kubamara. Noneho ngo mu karere ka Bugesera ahitwa Ililima abantu batangiye kurya Imbwa. Ubwo ntiyaba arinzara?
Inzego za security zakabaye zirengera abantu ubu ni zo zabamaze  ku mabwiriza yawe. Aho ubwo iyo ntiyaba intandaro yabo Basilikare bahisemo kwigendera aho gukomeza bahatirwa kumena amaraso y’abanyarwanda?

Ese nta muntu uragucira umugani ngo; nujya kwica umunyarwanda uge ubanza umubaze iyo ava?
Aba banyarwanda bose babangamiwe, bari mu magorwa atabarika, abicishwa amarozi udufuni n’amasasu, muzi ko bagira aho bakomoka n’abo bakomokamo? Abo birirwa baguhagaze inyuma barinze ubuzima bwawe , ni abavandimwe ba banyakwigendera!! Ni babyara b’abo mwafunze akato bazira ubusa, ni bishywa ba bariya mwita ibigarasha mwirirwa mugereka ibiciro byo kubicisha.
None se  ubu, umutekano wanyu muwupimira he mwebwe?

Nagira  ngo ndangize nkugira inama yo kunamura icumu ukareka gukomeza kwica abana bu Rwanda! Koresha ibishoboka byose wivugurure, ukoreshe neza  ibyo Imana yaguhaye, maze iriya mvugo ya discours yawe uyishyire mu ngiro, ureke amacabiranya n’ ububeshyi,  ureke ubwishongozi n’agasuzuguro ugirira abo uyobora amazi atararenga inkombe.
Reka  kwicisha inzara abo baturage mubategeka guhinga ibitabatunga, mwibahanira gusarura ibyo bihingiye, mwibacuza uturima twabo, nimubareke bahinge ibizatuma bihaza mu biribwa.
Ibyo byose nimubigeraho, imvugo izaba ibaye ingiro.

Jeanne Umulisa

 .