Amakuru agera k’unyenyeri, aravuga ko igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kimaze guturikira i Nyabugogo kimaze guhitana abantu 3 ababarirwa muri 30 barakomereka.

Stick grenade

Amakuru akomeza avuga ko iki gisasu cyatewe Nyabugogo imbere y’Ibagiro ry’inka. Aya amakuru akomeza avuga ko imbangukiragutabara zaje gutwara inkomere ari nyinshi aho bigaragara ko abakomeretse ari benshi ndetse bakaba barembye cyane.

Umuvugizi wa polisi ku rwego rw’igihugu tukaba tutarabasha kuvugana, mu gihe Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali we yadutangarije ko ari ahari gukorerwa iperereza ari naho haturikiye iki gisasu ku buryo atarabasha kugira icyo adutangariza.

Iki gisasu kikaba giturikiye ahantu hazwiho kuba hakunze kuba abantu benshi mu masaha ya nimugoroba ahazwiho kuba hakunze kuremera agasoko k’abacuruzi bacuruza nimugoraba bakwepa inzego zishinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu kajagari.

Iki gisasu kikaba kije kiyongera kubindi byakomeje guturikira muturere twu’Rwanda cyane cyane muri Kigali, nubwo bwose ibi bisasu bikomeje guturikana abanyarwanda ndetse bamwe bakahasiga ubuzima inzego za leta zakomeje gutanga amakuru ahindagurika, rimwe na rimwe bakavuga ko ari inyeshyamba za FDLR, ubundi bakavuga ko ari bamwe mungabo zigihugu za hunze naho ubundi bavuze ko ari umuyobozi wa FDU (inkingi) Ingabire Victoire. Cyakora kandi bamwe mu banyarwanda bo bakavuga ko inzego zishinzwe umutekano arizo zitera izo Grenade zigamije gukanga abaturage ngo bakomeze bemere ingoma yigitugu ikandamiza amashyaka, abana abakuru naburiwese.