Nyuma y’uko kuri internet hakwirakwiye inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyakwirakwizaga urwango mu banyarwanda “Kangura” cyo 1993, igaragaza uburyo uwari Depite Rucagu Boniface yanga Abatutsi urunuka, ibi Rucagu avuga ko ari inyandiko zanditswe n’ubuyobozi bwariho kugira ngo bumuteranye n’abaturage bari bamukunze cyane.

Umuyobozi w'itorero ry'igihugu Rucagu Boniface

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface

Mu nomero ya 46 y’ikinyamakuru Kangura, hagaragaramo inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Depite Rucagu yatwandikiye, Tugerageza kumenya ubugome n’amayeri y’abatutsi, umututsi umuvura ijisho ryamara gukira akarigukanurira.”

Mu kiganiro Umunsi ukeye cyo kuri City Radio cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nyakanga, umuyobozi w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface yisobanuye kuri iyi nyandiko.

Rucagu yatangiye yibutsa Abanyarwanda kurandura ingengabitekerezo bakayitwika burundu kuko ingengabitekerezo ariyo yatumye iyi nyandiko yandikwa.

Rucagu avuga ko kuba iyi nyandiko yasakaye kuri internet bitamutunguye kuko n’ubundi yagiye ayibazwa kenshi.

Urugero ngo ni igihe yagirwaga Perefe wa Ruhengeri no muri Gacaca ariko kuko yari yarabihakanye FPR itaranafata ubutegetsi, akayivuguruza ngo byagiye bituma ahantu hose atsinda.

Rucagu kandi avuga ko icyo gihe atabihakanye kuko yifuza ko inkotanyi zimubona neza cyangwa ikindi cyose, ahubwo ngo ni uko iyi nyandiko itahamanyaga na kamere ye n’imiterere ye.

Ati “Iyi nyandiko yasohotse FPR itarafata ubutegetsi twari tukiri mu butegetsi bwa Leta yavuyeho y’abicanyi, iyi nyandiko yateguwe n’agatsiko k’abapower bo muri MRND (Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Dévelopement) na MDR(Mouvement démocratique républicain ).”

Impamvu iyi nyandiko yanditswe ikitirirwa Rucagu

Rucagu

Rucagu mu kwisobanura yavuze ko icyo gihe yari afitanye ibibazo bikomeye n’abanyapolitiki bo muri MRND, bapfa ko yari asigaye akunzwe cyane mu baturage ba perefegitura ya Ruhengeri.

Bagira impungenge ko yazakundwa n’abaturage kuruta abaminisitiri babo n’abanyapolitiki babo baturuka muri ako gace.

Nyuma ngo baje kumusaba ngo ajye muri MDR aranga, bagira impungenge ko batazabona abayoboke benshi muri ako gace niko gushaka uburyo bwose bwo kumusebya mu baturage.

Agira ati “Intandaro yo gutangaza ibi, ni igitero cyo ku itariki ya 8 Gashyantare 1993, ubwo FPR yateraga igafata igice cya Buberuka(niho yari atuye) n’igice kimwe cya Ruhengeri.”

Icyo gihe ngo yahamaze nk’ibyumweru bibiri, abonye atazabona uko ahungana n’imodoka arayisiga, aza mubaturage n’amaguru kugera i Kigali.

Muri icyo gihe yari muri Kigali FPR Inkotanyi yakoranye inama n’abaturage bamuvuganira neza ku Nkotanyi.

Nyuma Rucagu asubira kuzana imodoka ye, agarutse muri Kigali babifata nk’igitangaza kuba yagiye mu gace nk’Inkotanyi akagaruka, ariko kandi bibabaza n’abayobozi nkuko yabisobanuye.

Ngo icyababaje abayobozi ni uko yari asanzwe akundwa n’abaturage none n’inkotanyi bikaba bigaragara ko nazo zamwemeye, bityo bagira impungenge ko ashobora kuzajya muri guverinoma y’inzibacyuho.

Rucagu avuga ko bahise bandika iriya nyandiko kugira ngo bamwambike icyasha kuko umuntu ufite icyo ashidikanywaho atari yemerewe kujya muri iyo guverinoma.

Ati “Nagize ipfunwe ry’ukuntu abatutsi n’abandi bantu tuziranye batari intagondwa bari basanzwe bazi ukuntu nitwara babyakira, nahise mbivuguruza nirengagije ukuntu intagondwa zarimo zinshimira zimbwira ngo wazibwiye, wababwiye, n’amashyi n’impundu bambwira ngo wakoze cyane ubaye intwari turakwemera.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kubivuguruza, ibitangazamakuru bitandukanye byahise bitangira kwandika bivuga ko Rucagu yabeshyewe.

Rucagu avuga ko umuyobozi wa Kangura, Ngeze Hassan yaje kumusanga kuri CND (Ingoro y’inteko ishinga amategeko ubu) amusaba imbabazi ariko Rucagu amubwira ko kugira ngo amubabarire ari uko avuguruza inyandikoye akavuga ko yamubeshyeraga.

Ngeze amwemerera ko inyandiko yari yasohotse mu nomero ya 46, azayivuguruza mu nomero ikurikiyeho ya 47 kandi arabikora.

Gusa ngo ubwanditsi bw’iki kinyamakuru ntibwemeye ko aribwo bwabyanditse ariko kandi ntibwanagaragaza aho bwayikuye, uretse ko ngo bavuze ko babikuye mu iposita kandi babibeshyuje kuko byarakaje abasomyi babo.

Rucagu aravuga ko umuntu wakwirakwije iyi nyandiko ku mbuga nkoranyambaga azi neza ko yayihakanye ikimara gusohoka afite ikindi agamije ariko nanone akibaza impamvu ayisohoye nyuma yo kubona ko ashyigikiye ubukangurambaga bw’uko abahutu basaba imbabazi abatutsi kubera abahutu bakoze Jenoside mu izina ry’abahutu.