Nk’uko twabitangarijwe na Niragire Theophile, Umunyamabanga Nshingwabiorwa w’Umurenge wa Kimironko, amakuru yo gushya kw’icyumba Hitimana n’umugore we barimo akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo umwana wahabaga ufitanye amasano n’umugore uri mu kigero cy’imyaka 15 yajyaga gutabaza abaturage ababwira ko yumvise bari kurwana.

Hitimana

Yagize ati :” abaturage mu kuhagera, basanze icyumba Hitimana n’umugore baryamamo cyiri gushya aribwo batangiraga gushaka uko bagikingura kuko cyari gikinze bikabanza kwanga ariko mu gihe bageragamo basanga abarimo bamaze gushya ndetse n’ibyarimo”.

Uyu muyobozi kandi yadutangarije ko abaturanyi bavuga ko mbere y’uko bamenya iby’iyo nkongi bari babanje kumva hari ikintu gituritse, ibi bikaba byaratumye nyuma yo kuzimya no kwinjira mu cyumba bashakisha icyo kintu cyaba cyaturitse ariko baraheba.

Uyu muyobozi kandi yadutangarije ko kuba uyu mwana yaratabaje avuga ko yumvise abantu barwana bishoboka (inkongi y’umuriro ikaba yaraje nyuma yo kurwana) kuko ngo byajyaga bikunda kubaho cyane muri uru rugo, cyangwa akaba ari amajwi y’abari muri iki cyumba batabazaga kubera umuriro yumvise.

Hitimana Eugene asanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda muri batayo ya 17 ikorera mu Majyaruguru, akaba we n’umugore we bari bafitanye abana 2 b’impanga ariko bakaba baravukanye ubumuga aho bose bari mu bitaro. Ba nyakwigendera bakaba bari babonye ubasagariraho ku bitaro bo barataha nk’uko uyu Muyobozi yabidutangarije.

Uyu muyobozi kandi yadutangarije ko Hitimana Eugene n’umugore we Twayigira Nicole babanaga batarasezerana mu mategeko gusa akaba atabashije kumenya ipeti yari afite mu gisirikare cy’u Rwanda.

Kugeza ubu icyaba cyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, iki cyumba Hitimana n’umugore we barimo kikaba aricyo cyibasiwe kuko abaturage bahageze aricyo kimaze gushya bakabasha kuzimya ahandi hatarafatwa ibi ndetse bikaba byarinze ko n’izindi nzu zifatanye n’iyi zishya.