Nyuma y’aho Guverinoma ya Uganda itangaje ko igiye kwiga ku kibazo cyo guha ubuhungiro abanyeshuri 16 b’abanyarwanda,  Apollo David Kazungu Komiseri ushinzwe impunzi mu biro bikuru bya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko aba banyeshuri bahawe icyemezo cy’ubuhunzi. Nubwo John Ngarambe Secretaire wa ambassade yu Rwanda mu bugande akomeje kwiruka inyuma yaba banyeshuli.

Aba banyeshuri 16 b’abanyarwanda bambutse umupaka bahungira Uganda mu ntangiro y’ ukwezi gushize bavuga ko Guverinoma y’u Rwanda yashakaga kubinjiza mu mutwe wa M23 urwanya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

John Ngarambe

Bakigera I Kampala, aba banyeshuri basabye ubuhungiro bavuga ko bahohotewe n’abayobozi ba Amabsade y’u Rwanda muri Uganda, harimo ngo uwitwa John Ngarambe Umunyamabanga mukuru wa Amabasade y’u Rwanda muri Uganda, bavuga ko yabasuye aho bari bari akabatera ubwoba, ngo akababwira ko bagomba kugaruka mu Rwanda bibi na byiza.

Amakuru dukesha Red Papper avuga ko, Apollo yatangaje ko nyuma yo gukora iperereza ngo Komite ishinzwe guha ubuhungiro ababusabye, yasanze ibyo aba banyeshuri bavuga ari ukuri, ihitamo kubaha ibyemezo by’ubuhungiro. Yakomeje avuga ko aba banyeshuri bahise bakurwa aho bari bari muri Arua bakajyanwa mu nkambi zitandukanye mu rwego rw’umutekano wabo.

Ambasaderi w’U Rwanda muri Uganda, Frank Mugambagye nawe yigeze kugaruka kuri iki kibazo cy’aba banyeshuri, avuga ko bakoze amanyanga mu bizamini bisoza amashuri y’isumbuye, bikaza kumenyekana amanita yabo akaburizwamo.

Frank yanasabye ko aba banyeshuri bagarurwa mu Rwanda ariko Apollo we avuga ko badashobora kugarurwa igihe bo batabishaka.