Impunzi nyinshi zikomeje guturuka kuri Goma nyuma yuko ingabo zu rwanda zihasesekaye zambaye imyambaro yabagore, yibitenge, irengeje hejuru ya Uniform ya gisilikare. Ingabo RDF zambaye ibitenge zahageze ziyambura ibitenge zitangira kurwana niza leta ya DRC, Amakuru aturuka i Rubavu aravuga ko hari impunzi ziri kwambuka umupaka w’u Rwanda na Congo bahungira mu Rwanda. Inzego za Leta ziremeza ko abamaze kuhagera ari 666, ndetse bamwe murizo mpunzi bavuganye numwe munbanyamakuru bacu bamwemeza kubitero byingabo zu’rwanda nubufatanye bwazo na M23.

Kitenge1

Umunyamakuru wacu uri gukorera i Rubavu aravuga ko yerekeje kuri Petite barriere iri i Busasamana, aho bivigwa ko bari kwambukira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yatangaje ko Batangiye kwambuka saa cyenda z’ijoro, abamaze kugera mu Rwanda ni 666

Yangeyeho ati “Baje ari ikivunge, bavuga ko aho baturutse bari kuharasa.”
Yakomeja avuga ko ubuyobozi bwabaye bubacumbikiye ahari hasanzwe ari urusengero, abaturage bari kubafasha babaha ibyo kurya.

Ati “Bavuze ko intambara nigabanuka, bashobora gusubira iwabo vuba”
Andi makuru aremeza ko impunzi zishobora kwiyongera, ndetse zikaba zananyura mu yindi mirenge ya Bugeshi na cyanzarwe.

Abaturage bo muri Goma hakurya muri Congo bafite ubwoba bwinshi bw’intambara akaba ari yo mpamvu bari guhunga.

Bivugwako mu gace ka Kanyarucinya hamaze iminsi rwambikanye hagati y’ingabo za Leta FARDC n’inyeshyamba za M23 zirikumwe nizu’rwanda, abaturage bari batuye mu nkambi za Masisi ahitwa I Mugunga, batangiye guhungira I Goma bahunga iyo mirwano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, yatangaje ko abamaze kwambuka ari 666.