Rubavu : Umunyeshuri wa G.S Busasamana akurikiranyweho gutera ubwoba akoresheje ubuhanuzi
Umunyeshuri wo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busasamana riri mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Rubavu, Tuyisenge Jean Aimé kuva tariki ya 10/7/2013 ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kanzenze akurikiranyweho ubuhanuzi bw’iterabwoba.
Nk’uko twabitangarijwe na Antoine Hakizimana, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Busasamana uyu munyeshuri akaba akurikiranyweho gutera ubwoba abanyeshuri bagenzi be ababwira ko avugana n’Imana ikamwereka ibizaba, aho avuga ko ishuri ryabo rizaterwa hagapfamo benshi mu banyeshuri, ndetse ko hagiye gutera intambara i Gisenyi na Goma nayo ikamara abantu n’ibindi.
Ibi kandi byemejwe na Kazende Hariti    er, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana aho yadutangarije ko ubu bagiye gushaka uburyo uyu munyeshuri yasobanurirwa ko ibyo arimo atari byiza hakaba harebwa uburyo agaruka mu nzira nziza agasubira ku ishuri.
Antoine Hakizimana, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Busasamana yadutangarije ko ubusanwe uyu munyeshuri nta bitekerezo nk’ibi yagaragazaga kuko yari umunyeshuri witwara nk’abandi akaba yari mu banyeshuri bacumbikiwe n’ikigo