Umutwe wa M23 wongeye gutangaza ko wagabweho igitero n’ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai ahagabwe igitero ku birindiro by’uyu mutwe muri Kanyaruchinya iri mu nkengero za Goma mu masaha make ashize, iki gitero kandi ngo kikaba kije gisanga icyaraye kigabwe na FDLR mu gace ka Busanza ho muri Rutshuru.

Mu gihe nta makuru nyakuri aramenyakana kuri ibi bitero, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Umuvugizi w’umutwe wa M23 ishami rya gisirikare , Col. Kazarama Jean Marie Vianney akaba yanditseho ko igitero FDLR yaraye ibagabyeho cyari kiyobowe n’uwitwa Soki akaba yahise ahasiga ubuzima ndetse n’abandi barwanyi benshi ngo iki gitero kikaba cyagabwe ku isaha ya saa tanu z’ijoro.

M23 tank

Kazarama yakomeje atangaza ko ubu mu masaha make ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai zimaze kubagabaho igitero mu gace ka Kanyaruchinya.

Ibi kandi bimaze gushimangirwa na Amani Kabasha, Umuvugizi wa M23 ishami rya politiki mu butumwa bugufi amaze koherereza Umuryango kuri telefone igendanwa agaragaza ko ingabo za FARDC, FDLR na Mai Mai bamaze kubagabaho igitero mu gace ka Kanyaruchinya.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo habayeho kurasana hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 kugeza ubu wemeza ko watewe na FARDC ifatanyije na Monusco, Mai Mai ndetse na FDLR. Leta ya Kinshasa ariko yo kugeza ubu ikaba ibihakana.

Kugeza ubu yaba Leta ya Kinshasa ndetse n’impande zidafite aho zibogamiye ntawe uragira icyo atanagza kuri ibi bitero biri kwemezwa na M23.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru y’impamo.