Mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Nyagatare, igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade cyaraturitse gikomeretsa abana batatu.

grenade-hi

Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, avuga ko hashize iminsi ibiri iyi Gerenade iturikanye abo bana, kuri ubu bakaba bari mu bitaro bya Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uburasirazuba, Superintendant Emmanuel Karuranga, yatangaje ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko iyo Gerenade itatewe n’umuntu cyangwa ngo itegwe n’umuntu ahubwo ari mu zagiye zitabwa mu butaka mu gihe cya Jenoside yo mu 1994.

Abo bana batatu bakomerekejwe n’iyo Gerenade ngo barimo bakina umupira kumwe abana bagira aho bahurira bakikinira umupira. Polisi ivuga ko ibi bidasnzwe kuko bitaheruka kuba.

Nyuma ya Jenoside hashyizweho Komisiyoy’Igihugu ishinzwe gukora iperereza, kumenya, gukusanya, ibisasu byagiye bitabwa mu gihe cya Jenoside, mu gihugu hose. Ibikorwa by’iyo Komisiyo byaje guhagarara nyuma y’aho batangarije ko nta bisasu cyanga ibimenyetso byabyo bikigaragaraho.

Kuva muri 2005, imbunda zigera ku 100 000 n’ibisasu bipima toni 52 byaratoraguwe, ibyo byose ni byagiye bitabwa mu gihe cya Jenoside.