Perezida Barack Obama ageze Tanzania
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama mu ruzinduko amaze iminsi agirira muri Afurika, kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2013 yageze muri Tanzaniya hamwe n’umuryango we nyuma yo kuva muri Senegal no muri Afurika y’Epfo.
Barack Obama, Michelle Obama, Jakaya Kikwete na Salma Kikwete
Muri uru ruzinduko, Barack Obama n’umugore we Michelle Obama, n’abakobwa be babiri bageze mu mujyi wa Dar es salaam aho bari bategerejwe n’imbaga y’abantu benshi.
Barack Obama na Jakaya Kikwete
Abantu amagana n’amagana bagaragaye mu mihanda yo mu mujyi wa Dar es salaam bambaye imipira n’abagore bambaye ibitenge iriho amafoto ya Barack Obama.
Barack Obama ku kibuga cy’indege yakiriwe na mugenzi we perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete n’umugore we Salma Kikwete.
Biteganyijwe ko Barack Obama agirana inama n’abayobozi batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika aho baganira ku bucuruzi n’ishoramari muri Afurika.
Mu mujyi wa Dar es salaam hose hari ibyapa biriho Barack Obama
Abaturage bose bari bambaye imyenda iriho Barack Obama
Barack Obama yari yishimiye kugera muri Tanzaniya
Si Barack Obama ugenderera iki gihugu gusa kuko Geoge Bush nawe ategerejwe n’umufasha we mu nama izahuza abafasha babakuru b’ibihu bya Afurika hamwe Michelle Obama na Laura Bush.
Barack Obama na George W. Bush bazasura ahari ambasade ya Amerika muri iki gihugu hatewe ibisasu mu 1998 n’imitwe y’iterabwoba abanyamerika 11 bakahasiga ubuzima.
Vive Black Obama and his family, Vive Kikwete and his family
Akarere ki biyaga bigali kabategerejeho byinshi. Cyane mugufasha buri muntu kwisanzura mu rwamubyaye nta gitugu cy’ imbunda za Kagame