Impamvu Nkurunziza na Kikwete batitabiriye inama yatumijwe na Museveni Iracyayoberanye
Icyemezo cyo guhura kw’abaperezida Yoweri Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Paul Kagame w’u Rwanda cyasize benshi bibaza impamvu Perezida Nkurunziza Petero w’u Burundi na Jakaya Kikwete wa Tanzania batatumiwe muri iyo nama, dore ko yanafatiwemo imyanzuro ikomeye yo guteza imbere ibikorwa remezo byo mu karere. Hari n’abibajije ko gahunda yo guhuza isoko yaba itangiye gushaka kuvaho
Mu gitekerezo kigaragara mu kinyamakuru the Observer cyo mu gihugu cya Uganda kivuga ko ubwo abaperezida batatu babazwaga impamvu Kikwete na Nkurunziza batari mu nama, basubije ko bidateye isoni kandi bazamenyeshwa ibyavuye mu nama.
Yego ntibiteye isoni ko bazanabwirwa ibyavuye mu nama ariko icyo gisubizo gisa nkaho kitanyuze abanyamakuru kuko kitasobanuraga neza impamvu Bujumbura na Dar es Salaam batitabiriye inama nk’uko The Observer kibivuga.
Umudepite wo mu Nteko Nshinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) witwa Dan Kidega ni umwe mu batewe ikibazo n’imikorere ya EAC ku bw’inama yabereye i Kampala ntitumirwemo Tanzania n’u Burundi.
Kidega avuga ko kuba inama yarafashe imyanzuro ijyanye n’iby’Akarere kiyemeje, ibura rya bamwe mu banyamuryango nta shiti riraburizamo ubumwe bw’ibihugu bigize EAC.
Yagize ati “Bimwe mubyemeranyijweho byari byaramaze kuganirwaho no kwemezwa na EAC, ariko byarantunguye kumva ibihugu bitatu biganira ku bintu bimwe n’ibyemejwe.â€
Abakuru b’ibihugu batatu basinye amasezerano yo guteza imbere umubano n’iterambere mu bihugu bayobora, bemeza kubyutsa umushinga wo kubaka inzira ya Gari ya moshi ihuza ibihugu bitatu, gukuraho imbogamizi k’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu ndetse no kubaka ibitembo bya Peteroli bihuza ibyo bihugu.
Banemeje kubaka uruganda rutunganya ibikomoka kuri Peteroli mu gihugu cya Uganda, gushora imari mu mashanyarazi ndetse no gushakisha izindi ngufu zatanga amashanyarazi.
Ibihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda byanemeje kwihutisha gahunda y’ishyirwaho ry’irangamuntu imwe izahuza abaturage bo muri ibyo bihugu.