Rwamagana: Akodesha inzu y’amafaranga 500 ku kwezi
Umubyeyi w’abana batatu witwa Uwizeyimana Jeanne, utuye mu Mudugudu wa Samuramba, Akagari ka Ntebe, Umurenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana, nyuma yo kurushywa n’urubyaro bigatuma iwabo bamwinuba, yagiye gucumbika mu nzu akodesha amafaranga ari munsi ya magana atanu (500 frw) ku kwezi. Avuga ko abayeho mu buzima bubabaje.
Mu kiganiro yagiranye nababanyamakuru, uyu mugore yavuze ko umuryango avukamo wamubuzaga amahwemo bigatuma ahorana agahinda, ati “Ubuzima bwari butugoye n’abana banjye, ugasanga buri munsi bantuka, byakongeraho ko na se ubabyara ntazi aho yagiye bigatuma mporana agahinda.â€
Uwizeyimana avuga ko agerageza guca incuro kugira ngo abashe gutunga urwo rubyaro rwe. Ati “Ubu mpingira amafaranga nka 800 frw ku mubyizi, cyangwa ngahingira abantu bakampa ibiribwa njya guteka.â€
Abaturanyi be nabo bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima uyu mubyeyi abayemo, dore ko kugeza ubu aba mu nzu y’ibiti byaboze bigaragara ko igihe icyo ari cyo cyose ishobora kumusenyukiraho.
Sibomana Yohani, avuga ko bibabaje kubona ubuyobozi burebera umuntu uba mu nzu yamugiraho ingaruka isaha n’isaha. Ati “Uyu mugore yarihararutswe. Ubu se uretse Imana yirindira indushyi n’abanyamibabaro, ubundi koko wavuga ko uyu mugore nawe atuye? Dore mu minsi ishize igice cy’iyi nzu cyo haruguru cyaraguye kirasanwa, ariko njyewe numva bamukuramo agashakirwa ahandi ajya gucumbikirwa.â€
Uwizeyimana avuga ko atazi aho umugabo we yagiye, ati “Muheruka antera inda ubundi akigendera, ubwo rero kuko nabaga iwacu nananiwe kwihanganira ibitutsi ndagenda. Mbese naje hano nsa n’uhunze itotezwa.â€
Mu gahinda kenshi yakomeje agira ati “Nta kimbabaza nko kurara ubusa wanabwiriwe, biteye agahinda kumva aka kana kanjye karira ntacyo mbasha kukamarira.â€
Uwizeyimana Jeanne imbere y’inzu ye akodesha amafaranga atageze kuri 500 (Ifoto/Ngendahimana S.)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Mugabushaka Pierre Claver, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko atari azi imibereho y’uwo mugore, ariko ko agiye kubikurikirana.
“Hariya uwo mugore atuye ni mu gace twageneye gutuzamo abantu bafite inyubako zifite icyerekezo. Ubwo rero njyewe ndumva Umurenge wacu utananirwa gukura umuturage umwe mu nzu yamugiraho ingaruka. Tugiye guhita tujya kumureba tumushakire aho yaba acumbikiwe.â€
Ngendahimana Samuel