Abagiye i Wawa ari ba Sawuri ngo bagarutse ari Pawulo
Abemera Bibiliya bazi inkuru y’umugabo witwaga Sawuri wari umugome, atoteza ubwoko bw’Imana n’andi mabi yose, nyuma aza guhura n’umwami Yesu amuhinduka Pawulo mushya ukora neza, urubyiruko rwahawe impamyabumenyi i Wawa kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena narwo ngo rwaje ari rwa Suwuri none Leta yaruhinduye ba Pawulo.
Kuri uyu wa gatandatu ubwo icyiciro cya kane cy’abanyeshuri barangije amasomo y’imyuga n’amasomo ngororamuco ku kirwa cy’i Wawa mu Murenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro birahiraga Leta yahabazanye kuko ngo n’ubwo bahaza bahanze ariko bahavuye barakize ngeso zo kunywa ibiyobya bwenge n’ingeso mbi zitandukanye zari zarabasaritse.
Abahawe impamyabumenyi kuri iki kiciro cya kane bari 655, 360 muri bo bize ubwubatsi, 209 biga ububaji naho 86 biga ubudozi, ariko bose muri rusange bakaba barahawe amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi ndetse bamwe banahabwa amasomo y’ikoranabuhanga, bakaba bari bahamaze amezi asaga 16, aba baneshuri bakaba babwiye Umuseke.rw ko ubundi bagombaga gutaha muri Werurwe ariko biza gupfa kuko hari ibyo bari batararangiza gukora, bose bakaba bazataha kuwa mbere no kuwa kabiri w’iki cyumweru gitaha ari nako hazanwa abandi baba bafatiwe mu mihanda no mu ngeso mbi.
Niyongabo Nicolas, umuyobozi w’iki kigo ngororamuco cy’i Wawa yavuze ko muri rusange uru rubyiruko rujya kuva kuri iki kirwa rwaragarorotse bihagije, ahubwo rufite impamyi yo gukora rukiteza imbere, rukanateza imbere igihugu cyabo.
Ati “Ubu intego yabo nyuma yo guhinduka ni uguhindura abandi basize mu ngeso mbi, nk’uko intero yabo ibivuga ngo hinduka uhindure abandi, uwari Sawuri yahindutse Pawulo kandi Pawulo ntazahinduka Sawuri.â€
Aba ni abasigaye yo bazongerwaho n’abandi kuwa mbere no kuwa kabiri
Aba basore kandi ngo abenshi bava kuri iki kirwa barabaye abakristu ndetse abenshi muri bo bakaba baranatijwe mu matorero atandukanye nka Zion Temple, ADEPR n’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.
Niyongabo yaboneyeho no gusaba ababyeyi n’ubuyobozi bwite bwa Leta kwakirana neza urubyiruko kuko ngo akenshi bagera mu miryango bagakomeza kubafata no kubatekerezaho nk’uko bari bateye mbere y’uko bajya kugororwa, ngo bigatuma benshi batiyumva mu muryango ndetse bamwe bakisubirira mu mico mibi.
Anasaba ubuyobozi bwite bwa Leta ariko kureba uko bajya bafashiriza uru rubyiruko aho rushaka kuba cyangwa aho rwafatiwe kuko ngo hari abo basubiza mu miryango yabo mu byaro kuko baba bamaze imyaka myinshi mu Mijyi hakabananira, bigatuma bisubirira mu Mujyi ariko kandi anibutsa Uturere kujya duteganyiriza urubyiruko rwatwo ruza i Wawa mu ngengo y’imari yatwo kuko ngo iyo bahageze kubitaho biragora.
Barangije ari benshi kandi bambaye neza nk’abarangije amasomo azabagirira akamaro
Umunyeshuri wavuze mu izina ry’abarangije muri iki cyiciro cya kane, yasabye ababyeyi kumva ko umwaka n’amezi ane bamaze kuri iki kirwa byabahinduye bihagije batakiri ba bandi bari bazi mbere, ndetse banabasaba kubasha kwinjira mu miryango yabo no muri sosiyete kuko ngo abenshi bafite isoni z’ibyo bakoraga mbere.
KABAHIZI Céléstin, guverineri w’Intara y’Uburengerazuba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yasabye uru rubyiruko gukoresha ibyo bize bubaka igihugu cyabo,
Agira ati “Mubeho mutekereza kwigira, iyi ni intangiriro, turabafasha kugira ngo tubereke inzira ariko ubuzima bwanyu nimwe mugomba kubuha icyerekezo.â€
Bamwe mu rubyiruko rwari rugiye kwerekana ibyo rwize mu bwubatsi
Ikigo ngororamuco cya i Wawa cyatangiye mu mwaka wa 2010, mu gice cy’umwaka cyangwa rimwe na rimwe unarenga babanza kugororwa, bakigishwa gusoma no kwandika, nyuma bakigishwa imyuga itandukanye yatuma babasha kwibeshaho nyuma yo kureka ibiyobyabwenge n’ingeso mbi baba barahozemo dore ko na benshi muri bo bacikirishirije amashuri.
Ubuyobozi bw’iki kigo ariko buvuga ko bugifite ibibazo bitandukanye birimo, kuba hakiri ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bicye, kwivuza bikigoye, kubona amazi meza, umuriro, imigenderanire no hanze y’ikirwa (transport), imirinda nkuba micye n’ibindi.
Kugeza ubu iki kigo kimaze gusohora urubyiruko rugera ku 2700, mu byiciro bine, ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko urubyiruko rwo ubwaro rukoresheje amaboko yarwo n’ubumenyi rwahawe bamaze gukora ibikorwa kuri iki kirwa bifite agaciro ka miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igitangaje n’uko ngo hari abasore batangiranye n’iki kigo muri 2010, bagihari kuko bananiwe amasomo yo gusoma no kwandika bahabwa.
Uko byari byifashe mu mafoto
Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba Major General Mubarakh Muganga(ibumoso), KABAHIZI Céléstin umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba(hagati), Byukusenge Gaspard umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro
Inzu abanyeshuri barangije biyubakiye
Aba basore kandi bigishijwe no gukoresha imashini zitandukanye z’ubwubatsi, ubudozi, n’ububaji, aha umwe muri bo aratsa imashini ikoreshwa mu bwubatsi
Uretse kugororwa, no kwiga amasomo y’imyuga baranidagadura, aba ni abakinnyi ba karate
Bakina n’amasiporo atandukanye
Aba basore bakora akorobasi bashimishije benshi
Aba ni abaharangije bari baje kwiratira bagenzi babo ibyo bamaze kugeraho kubera amasomo baherewe kuri iki kirwa
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango bafungura inzu yuzujwe n’urubyiruko rwize ubwubatsi
Abasigaye yo n’ubwo bazongerwaho abandi nabo ni umubare utari mucye
Inzu nini bakoreramo ububaji
Major General Mubarakh Muganga atanga impamyabumenyi
Gasana Jerome umuyobozi wa WDA atanga impamyabumenyi
KABAHIZI Céléstin umuyoboz w’Intara y’Uburengerazuba atanga impamyabumenyi
KABAHIZI Céléstin umuyoboz w’Intara y’Uburengerazuba atanga impamyabumenyi
Abari i Wawa bafite impano zitandukanye, uyu yarimo acuranga iningiri ashimira Leta kuba yaramuzanye kuri iki kirwa, anasaba abakiri mu mihanda kureka gukomeza gutera agahinda ababyeyi babo
Abarangije bose bari baguriwe udukweto dushya
Paccy yakiriwe nk’umwamikazi
Bacinye umuziki na Paccy karahava
Nyuma abayobozi n’abanyeshuri, baba abarangije n’abahasigaye bacinye akadiho
Inkuru dukesha Umuseke