Nakumiro umuhanda wacishijwe mu mirima yabo batunguwe
Umuhanda ni igikorwa cyiza kandi cy’amajyambere, abatuye mu mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Karuzingi, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bashimishijwe n’umuhanda mushya bari kubakirwa ariko babajwe no kuba uyu muhanda  waracishijwe mu mirima yabo batategujwe ikirenzeho bakaba ngo nta na gahunda babona ihari yo kubishyura ibyangijwe.
Mu cyumweru gushize, hari kuwa kane ubwo aba baturage bavuga ko babyukijwe n’urusaku rw’imashini zije guca umuhanda.
Umwe mu basaza batuye aha yabwiye abanyamakuru ko batigeze bamenyeshwa iby’ikorwa ry’uwo muhanda mushya.
Ati “ rwose ni byiza umuhanda natwe turawushima kuko ni igikorwa cy’amajyambere. Ariko nticyari gikwiye kutwangiriza imirima yacu tutabimenyeshejwe mbere tukaba tutazi niba bazanatwishyura.â€
Ubwo hacibwaga uyu muhanda w’umugenderano muri uriya mudugudu, imyaka yari mu murima yarimbuwe, intoki zikarimburwa n’amamashini, ubwatsi bw’inka n’indi misaruro bari bateze mu mirima yabo.
Aba baturage bavuga ko nibura bari kubanza bakabwirwa mbere y’iki gikorwa bagafata umwanya wo kugira ibyo bakoresha imyaka yari iri mu mirima aho yari igeze hose yera.
Habimana, umuyobozi w’umudugudu wa Karubibi ntabwo ahuza n’abaturage, we yemeza ko abaturage babwiwe mbere ariko bamwe bakinangira.
Yemeza ko bategujwe ngo bazakuremo utwo bashobora kuvana mu nzira. Ariko aba baturage bo siko babivuga kuko bavuga ko batamenyeshejwe.
Kayitankore Alphonse ushinzwe imibereho myiza mu Kagali ka Karuzingi aganira na Umuseke.rw nawe ahuza n’umuyobozi w’umudugudu aho avuga ko abaturage bari barategujwe ko bazaca umuhanda ariko ko batari barabwiwe igihe cya nyacyo icyo gikorwa kizakorerwa kugirango bitegure.
Urutoki rwari hagati aha rwararimbuwe rubisa umuhanda ba nyirarwo ngo baratunguwe
Ugeze aha hantu, usanga koko abaturage barahahombeye ibyari mu mirima yabo, usanga ariko kandi harimo bacye muri bo bameze nk’abari bazi ko umuhanda uzacishwa muri iyo mirima.
Bigaragara ko habayeho kutumvikana cyangwa se kudatanga amakuru uko bikwiye kuri aba baturage bahombeye muri iki gikorwa cy’amajyambere.
Niho umwe mu basaza bo muri uyu mudugudu yavuze ko abayobozi ku nzego z’ibanze bakwiye kwisubiraho cyane cyane mu gutangaza no gushishikariza abantu gahunda zigiye kubaho, cyane cyane nk’izi ngo zikora ku buzima bw’abaturage ku buryo butaziguye.
Iyo bateguzwa ngo insina zabo ntizari kwangirika gutya
Ibigori byari hagati aho byararanduwe
Imashini ziri gukora umuhanda
Inkuru dukesha Umuseke.rw