Mukandekezi ni umugore wo mu kigero cy’imyaka 65, bigaragara ko ari umukene, nyuma yo gusurwa agahabwa inkwavu eshatu na bamwe mu baturanyi be avuga ko hari ikizere ko umugogoro w’ubukene ugiye kumworohera. Abamusuye nabo bemeza ko ntawundi uzavana abanyarwanda mu bukene uretse bo ubwabo.

Abahawe inkwavu ni uwambaye ikoti rinini uri kurwakira, umugore uri hagati n'uri iruhande rwe uhetse umwana

Abahawe inkwavu ni uwambaye ikoti rinini uri kurwakira, umugore uri hagati n’uri iruhande rwe uhetse umwana. Abazibazaniye ni ababari inyuma

Mu murenge wa Byumba Akagali ka Gacurabwenge Umudugudu wa Rwasama, abaturage biganjemo urubyiruko b’aho hafi bari mu itorero ubu aribo bita Intore, kuri uyu wa 05 Kamena basuye bagenzi babo batishoboye babashyiriye inkwavu zo korora.

Mukandekezi ni umwe mu baremewe inkwavu ebyiri. Ni umugore ubana n’ubumuga bw’ijisho n’akaguru, nta ntege z’umubiri afite ndetse abana n’abuzukuru be bagiye kwishakira ubuzima.

Amaze guhabwa inkwavu ebyiri, yanezerewe cyane ati “ Murakoze rwose ubu muhinduye byinshi muri ubu buzima mbayeho. Nubwo namugaye utu dukwavu sinzabura agatege ko kutwahirira, nzatworore neza mu minsi iri imbere tuzangirira akamaro.”

Uyu mubyeyi utunzwe n’akarima ahinga munsi y’urugo, avuga ko aya matungo azayafata neza akabasha kuzamuha ifaranga ry’akunyu n’utuvuta mu minsi mike iri imbere ubwo aya matungo azaba atangiye kubyara.

Ubukene mu Rwanda

 

Abandi baturage batishoboye b’aha bagenewe inkwavu na bagenzi babo bavuga ko bibashimishije cyane kuko ngo uguhaye itungo aba ahunduye byinshi mu buzima bwawe.

Ndicunguye Philbert ni umwe mu bari mu ntore ziri ku rugerero muri kariya karere, ni umusore w’imyaka nka 30. Yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke.rw i Gicumbi ko kuba igihugu gikennye ntawundi wo kukivana mu bukene uretse abagituye.

Ndicunguye ati “ Abaturage tumaze kumva byinshi, nitwe tuzi uko ubukene buryana, ni natwe tugomba kuburwanya rero. Aba twahaye inkwavu ni abakene, natwe turi abakene ariko twese ntitugomba gukena ngo turire gusa.

Abagifite akabaraga turahagurutse ubu ngo turandure ubukene. Inkwavu tubahaye ntahandi twazivanye ni izacu, nizo dufite. Nizo tubahaye rero ngo zigire icyo zibamarira. Mu minsi iri imbere tuzaba dutanga inka natwe.”

Kugeza ubu iri torero ry’Intore muri Gicumbi ku mbaraga zabo bamaze kubaka imihanda imwe n’imwe y’imigenderano, bakoze ibikorwa byo kugenzura isuku ahakorerwa ubucuruzi mu mirenge imwe n’imwe ya Gicumbi, ndetse mu cyumweru gitaha bazubakira umukecuru utishoboye uba mu kazu katamukwiye. Iyi ngo ni imihigo bahize bari kwesa ku kigero cyabo.

Ikigaragara kuri aba baturage batuye mu mudugudu wa Rwasama ni uko nubwo barimo abakene cyane ariko imyumvire imaze guhinduka ku bijyanye no kwivana mu bukene.

Abatuye mu mazu mato cyane, bamwe bafite inka bahawe muri gahunda ya ‘gira inka’ bavuga ko banywa amata, kandi bari muri gahunda zo kubaka bagatura heza mu bushobozi bavanye mu nka bahawe.

Abandi nabo bakaba bakangurwa n’ibi bikorwa byo kuremerwa na bagenzi babo. Muri izi gahunda aba bagize ‘Intore’ barabanza bakaganira n’uwo basuye utishoboye bavugana ku buryo yakora ngo yivane mu bukene.

Ubwo bari basuye uriya mukecuru Mukandekezi, bahavuye afite ibinezaneza na gahunda yo kuvugurura ubuhinzi bwe mu ntege nke ze, ndetse no korora neza inkwavu yahawe ngo yishobore mu ntege nke z’ubusaza ari kuganamo.

Nta wundi uzamuvana mu bukene ni umunyarwanda mugenzi we uri mu nzira iva mu bukene

Nta wundi uzamuvana mu bukene ni umunyarwanda mugenzi we uri mu nzira iva mu bukene

Aba batatu bahawe inkavu (uyu wambaye ikoti, Mukandekezi hagati na Mukamabano uhetse umwana) basigaranye ingamba nshya zo guhangana n'ubukene ku muhate batewe n'uru rubyiruko rw'Intore zabageneye izo nkwavu mu mikoro yabo

Aba batatu bahawe inkavu (uyu wambaye ikoti, Mukandekezi hagati na Mukamabano uhetse umwana) basigaranye ingamba nshya zo guhangana n’ubukene ku muhate batewe n’uru rubyiruko rw’Intore zabageneye izo nkwavu mu mikoro yabo

Source: Umuseke